Kampala: Abayobozi ba FDC bose barimo Kiiza Besigye batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Dr Kizza Besigye, Gen Mugisha Muntu, perezida wa FDC , Chairman Wasswa Biriggwa ndetse na Ingrid Turinawe, impiriombanyi y’iri shyaka, batawe muri yombi na polisi ibasanze mu nama ku cyicaro cy’ishyaka .

Aba bayobozi bakuru b’ishyaka biravugwa ko bajyanwe ahantu hatazwi mu gihe igipolisi cyafunze umuhanda wa Entebbe, aho iki cyicaro cy’iri shyaka giherereye.

latest03pix

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abapolisi bashinzwe kurwanya imyivumbagatanyo bari bateye aho FDC ikorera basaba abayobozi b’iri shyaka gusubika ikiganiro n’abanyamakuru bari bateguye nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Aba bayobozi banze biba ngombwa ko abapolisi bakoresha ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abayoboke ba FDC bari birunze ku marembo y’icyicaro cy’ishyaka ryabo.

heavy4

heavy7 (1)

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *