Impanuka y’ituruka ry’igicyekwaho kuba igisasu yabereye i Munyonyo, ihungabanya umutekano mu murwa mukuru wa Uganda, ahari hateraniye imbaga y’abizihiza Umunsi w’Abahowe Imana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, iturika rikomeye ryabaye hafi y’Ingoro y’Abahowe Imana ya Munyonyo, aho abantu baturutse hirya no hino bari bateraniye mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Abahowe Imana muri Uganda.
Amakuru y’ibanze avuga ko hari ibisigazwa by’umubiri w’umuntu byatoraguwe aho byabereye, hamwe n’ibice bya moto yashwanyaguritse. Biri gucyekwa ko uwahitanwe n’iryo turika yari umwe mubaritangije
Inzego z’umutekano zirimo igisirikare, polisi ndetse n’abashinzwe gutahura ibisasu, zahise zihagera, zifunga aho byabereye mu rwego rwo gutangira iperereza. Abashinzwe gusesengura ibimenyetso bari gusaka ahabereye iturika kugira ngo bamenye icyaba cyabiteye.
UPDF yatangaje ko itsinda ryayo rishinzwe kurwanya iterabwoba ryishe abagizi ba nabi babiri bitwaje intwaro mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bagize uruhare muri icyo gikorwa.
Mu itangazo UPDF yagize ati: “Iyi yari operation yayobowe n’amakuru yizewe y’iperereza, kandi inzego z’umutekano ziri ku buryo bwo gucunga umutekano buhanitse kugira ngo ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana bigende neza nta nkomyi.”
Risoza rigira riti: “Abaturage barasabwa gukomeza ituze ariko kandi bakagumana ubushishozi, bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano igihe cyose babonye umuntu, ikintu cyangwa igikorwa biteye amakenga kugira ngo bicyemurwe.”
Iri turika ribaye mu gihe hari ingamba z’umutekano zakajijwe muri Kampala, kubera ibirori by’Umunsi w’Abahowe Imana, wizihizwa buri mwaka mu rwego rwo kwibuka abakirisitu 45 bishwe hagati ya 1885 na 1887.
Abashinzwe umutekano bari bamaze iminsi bihanangirizwa ku bibazo bishobora guterwa n’imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya ibirori n’ibiterane rusange.


