Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 witwa Sam Lukemba, kuri uyu wa Gatatu yakomerekejwe bikomeye n’igisasu bimuviramo gupfa ubwo yari ku kibuga cy’imikino cya Mengo imbere ya Lubiri Palace muri Kampala, bikaba bikekwa ko icyo gisasu cyari gitabye nk’uko bitangazwa n’igipolisi mu itangazo cyashyize ahagaragara. Ibi bintu bikaba byabaye bucya Abagande bajya mu matora ya perezida kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare.
Ahantu iki gisasu cyaturikiye kandi ngo hafi y’ishuri ribanza ryo ku muhanda wa Kyaggwe, hakurya hakaba harahoze hari n’ikigo cya gisirikare ahitwa Lubiri.
Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga yemeje aya makuru mu itangazo Chimpreports dukesha iyi nkuru yabonyeho .
Enanga avuga ko abandi bana 8 nabo bakomeretse bikomeye bakajyanwa mu Bitaro bya Mulago no mu Bitaro bya Mengo, naho umurambo wa nyakwigendera nawo ukaba wajyanwe mu Bitaro bya Mulago ngo ukorerwe ibizamini.
Umuvugizi w’igipolisi yakomeje avuga ko itsinda ry’impuguke mu bijyanye n’ibisasu ryageze ahabereye iyi mpanuka rikaba riri gusuzuma ko hari andi makuru ryahakura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



