Kampala: Ikizamini cyanyomoje Kabanda waregaga ibitaro kumwiba impyiko

Sangiza iyi nkuru

Ikizamini cyo kwa muganga cyanyomoje umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Kabanda Muhammad washinjaga ibitaro bya Old Kampala kumwiba impyiko y’ibumoso.

Kabanda yasobanuriye urwego rwa Polisi rushinzwe ubugenzacyaha ko yakoze impanuka mu mpera za Nzeri 2022, akomereka ku mutwe, ajyanwa kwivuriza ibikomere muri ibi bitaro.

Umuganga Dr Mugalu Alex yamukoreye operasiyo (kumubaga) yo ku gahanga tariki ya 25 Nzeri, ariko uyu musore ngo ubwo yari amaze kubyuka yasanze afite indi nkovu nshya ku nda.

Uyu musore amaze kubona iyi nkovu, yaketse ko yibwe impyiko, ajya kwisuzumisha ku bitaro bibiri: ibya Malcom na Mengo; byombi bimugaragariza ko afite impyiko imwe y’iburyo.

Kabanda yahise ajya kurega ibitaro bya Old Kampala kuri Polisi, abishinja kumwiba impyiko ariko mu ibazwa Dr Mugalu yakorewe, yasobanuye ko atakoze iri kosa, ko ahubwo yabaze inda y’uyu musore kugira ngo akuremo ingingo zo kwifashisha mu kumuha ubuvuzi.

Umupolisi Dr Ambayo Richard yasabye ko Kabanda yanyuzwa mu cyuma mu bitaro bya Mulago cyangwa ibya Kampala byihariye mu gupima imbere mu mubiri, agamije kumenya niba uyu musore yaravukanye impyiko zombi.

Nk’uko ikinyamakuru The Independent kibisobanura, Muganga Prof. Kiguli Malwadde wanyujije Kabanda mu cyuma yasanze uyu musore yaravukanye impyiko imwe y’iburyo, ariko nini ugereranyije n’izisanzwe.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima muri Polisi ya Uganda, Dr Byaruhanga Moses, yatangaje ko raporo ya Prof. Kiguli yashyikirijwe Kabanda n’umuryango we, basobanurirwa uko ikibazo giteye.

Dr Byaruhanga aremeza ko iyo umurwayi yabazwe, biba ngombwa ko iyo bari kumudoda bifashisha ingingo ze, kuko ngo hari ubwo umubiri udakorana n’iz’undi muntu kandi iyo bibaye, bigira ingaruka ku murwayi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *