Kampala: Impunzi y’Umunyarwanda yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu gace ka Kakajjo mu mujyi wa Kampala muri Uganda kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 basanze mu nzu impunzi y’Umunyarwanda yitwa Munyaneza Emmanuel, yapfuye.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala, ASP Luke Owoyesigyire, yasobanuye inkuru y’urupfu rwa Munyaneza w’imyaka 69 y’amavuko. Yagize ati: “Polisi ikorera muri Katwe uyu munsi yamenye inkuru y’umuntu witwa Munyaneza Emmanuel ikeka ko yishwe wari impunzi. Umurambo abaturage bawusanze mu nzu ye i Kakajjo muri Namasuba.”

Owoyesigyire yasobanuye ko umurambo wa Munyaneza wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Mulago, kugira ngo ukorerwe ibizamini, hamenyekane ukuri ku mpamvu y’urupfu rwe.

Bigaragara ko Munyaneza Emmanuel yari yarahawe ikarita y’ubuhunzi muri Mutarama 2018.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kampala: Impunzi y’Umunyarwanda yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe
    Ubwo se yari yahunze iki Koko? Mbega umugabo wa Feke. Kuki yahisemo kugebda asevanya ngo arahunze koko?
    Umurengwe utumereye nabi rwose. Cyangwa ubwo yashakaga Amerika cyane ko bimaze kugaragara ko ariyo yabaye iturufu? Njye nagenze henshi, nganira n’abazungu ariko Bose bagaragaza ko mu Rwanda ari igihugu cyiza cyane cyo guturamo. Ntakundi
    Imana imuhe iruhuko ridashyira.

  2. Kampala: Impunzi y’Umunyarwanda yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe
    Ubwo se yari yahunze iki Koko? Mbega umugabo wa Feke. Kuki yahisemo kugebda asevanya ngo arahunze koko?
    Umurengwe utumereye nabi rwose. Cyangwa ubwo yashakaga Amerika cyane ko bimaze kugaragara ko ariyo yabaye iturufu? Njye nagenze henshi, nganira n’abazungu ariko Bose bagaragaza ko mu Rwanda ari igihugu cyiza cyane cyo guturamo. Ntakundi
    Imana imuhe iruhuko ridashyira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *