RwandAir yerekanye ko buri sosiyete y’indege ifite abagenzi bagizweho ingaruka n’ibyabaye ku wa gatatu zizishyura amafaranga y’indishyi z’abakiriya bazo.
Bisobanuye ko niba Rwandair yari itwaye abagenzi yahawe n’indi sosiyete ari yo izabitaho muri ibi bibazo byatewe n’impanuka yorohereje yabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe, i Kampala kuwa Gatatu.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane n’umuyobozi wa RwandAir muri Uganda, Ivan Mugisha, aganira na Daily Monitor, aho yavuze ko batangiye gushakira abagenzi babo izindi ndege zibatwara.
Ati: “Buri sosiyete y’indege izita ku bakiriya bayo ariko nka RwandAir, twatangiye kwita ku bagenzi bacu. Twabonye amacumbi, amafunguro kandi twatangiye kubashyira mu ndege zikurikira ziboneka. ”
Ku byerekeye ibyabaye, Mugisha yagize ati: “Ibyabaye biracyakorwaho iperereza. Icyakora, byatewe n’ikirere kibi ariko indege yarimuwe kandi inzira irafungurwa. ”
Indege ya RwandAir RWD 464, ku wa Gatatu yagombaga kugwa saa kumi n’imwe n’igice z’urukerera iturutse i Nairobi muri Kenya, irimo abagenzi 60, ariko irenga ikibuga kubera ikirere kibi cyatumye amatara agomba kuyiyobora atagaragara neza.
Guhungabana
Ibi byatumye umuhanda ufunga by’agateganyo kubera ko indi nzira yo guhagurukiraho ya 12/30 yakoraga ariko ku ndege ntoya kandi zitaremereye mu gihe ingamba zo gutunganya inzira nini zari zirimo gushyirwa mu bikorwa.
Abagenzi benshi baheze aho ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe kubera ko indege zagombaga kubatwara zakerejwe cyangwa zigasubika ingendo mu gihe abandi bagaragaje ko batengushywe ku mbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Uganda(UCAA), Vianney Luggya, yanze gutangaza uzishyura ibiciro by’indege zagizweho ingaruka.
Ariko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ushize, Fred Bamwesigye, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe indege za gisivili (UCAA), yavuze ko ibyabaye ari impanuka, bityo hakaba hakenewe indishyi z’igihombo cyose.



2 Responses
Kampala: Rwandair ivuga ko buri sosiyete izita ku bagenzi bagizweho ingaruka n’ibyabaye
Ninde uzishyura nikirere nuwakoze Impanuka, cg ni ubuyobozi bwikibuga? Nimudusobanurire
Kampala: Rwandair ivuga ko buri sosiyete izita ku bagenzi bagizweho ingaruka n’ibyabaye
Ninde uzishyura nikirere nuwakoze Impanuka, cg ni ubuyobozi bwikibuga? Nimudusobanurire