Bwiza
ads

Kampala: Umukobwa w'Umunyarwanda afungiwe gucucura za miliyoni

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 26 Ukwakira 2026 saa 17:07
Iminota 1 yo gusoma
Kampala: Umukobwa w'Umunyarwanda afungiwe gucucura za miliyoni

Hawa Mbabazi, Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ukora akazi ko kwakira no kubitsa amafaranga muri Uganda Central Cooperative Financial Services (UCCFS), yashinjwe kwiba amafaranga arenga miliyoni 77 z’amashilingi ya Uganda (Shs 77m) mu mutungo w’iyo koperative yo kuzigama no kugurizanya (SACCO) no ku banyamuryango bayo batanu.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Mbabazi, umukozi ushinzwe ibikorwa by’amabanki akaba n’umucungamutungo w’amafaranga kuri SACCO, ku ishami riri ku muhanda wa Nkrumah Road i Kampala, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Buganda Road ruburanisha ibyaha byoroheje, ruyobowe n’umucamanza mukuru Winnie Nankya Jatiko kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026.

Uregwa yahakanye ibyaha aregwa ubusanzwe bihanwa n’ingingo ya 237(1) n’iya 244 z’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano ryo muri Uganda.

Binyuze ku munyamategeko we, Mbabazi yasabye ko urubanza rusubikwa mu gihe gito kugira ngo ategure ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo (ingwate).

Kubera ko nta muntu wato uhagarariye ubushinjacyaha wari uhari, umucamanza yategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 12 Ugushyingo 2026.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.