Kanombe hageze ingurube zitigeze ziba mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Taliki 03, Ugushyingo, 2022 hageze ingurube 15 zirimo iz’ubwoko butigeze buba mu Rwanda bita Duroc.

Taarifa itangaza ko izi ngurube zatumijwe na rwiyemezamirimo, Jean Claude Shirimpumu usanzwe uyobora ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube ryitwa Rwanda Pig Farmers Association.

Uyu ati ” Ingurube zitwa Duroc ntizabagaho mu Rwanda. Ni ingurube zifite amaraso yuzuye 100% bivuze ko itavangiye amaraso y’izindi ngurube. Zikura neza zikaba nini kandi zigatanga inyama n zikenewe ku isoko.”

Si ubwoko bwa Duroc bwageze mu Rwanda gusa ahubwo hari n’ubwitwa Landarace na Pietre.

Ingurube Duroc ni ingurube zigira ibara ryenda gusa n’ikigina. Inyama zazo ntizigira ibinure byinshi bityo zikaba ingurube zirambutse.

Mu ngurube 15 zirimo impfizi esheshatu, kandi izi mpfizi zizafasha mu kubona izindi ntanga zo gukoresha babangurira andi mashashi.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda mu by’ubworozi ivuga ko ingurube n’inkoko niyo matungo Abanyarwanda bazaba barya ari benshi mu myaka iri imbere.

Uwahoze ari Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ariko ushinzwe by’umwihariko ubworozi, Dr Solange Uwituze, yigeze gutangaza ko imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha iz’andi matungo yose.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Kanombe hageze ingurube zitigeze ziba mu Rwanda
    Bjr! Izi zirahasanzwe ntago ari bwo zikihagera. Wenda ni uko urabizi kuko atari field ubarizwamo. Merci

  2. Kanombe hageze ingurube zitigeze ziba mu Rwanda
    Bjr! Izi zirahasanzwe ntago ari bwo zikihagera. Wenda ni uko urabizi kuko atari field ubarizwamo. Merci

  3. Kanombe hageze ingurube zitigeze ziba mu Rwanda
    ko ubyise ikinyoma ukuri kwawe n,ukuhe? dusobanurire aho zisanzwe ziba mu Rwanda.

  4. Kanombe hageze ingurube zitigeze ziba mu Rwanda
    ko ubyise ikinyoma ukuri kwawe n,ukuhe? dusobanurire aho zisanzwe ziba mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *