Kanombe: Umusirikare w’u Rwanda yagonzwe n’imodoka ya KBS ahita yitaba Imana

Sangiza iyi nkuru

Ubwo abasirikare 2 b’u Rwanda bari bahekanye kuri moto bava Kanombe bagonzwe na bus ya KBS ubwo berekezaga mu cyerekezo kimwe Kanombe-Remera, umwe ahita yitaba Imana.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mutarama 2016, Abasirikare 2 bari bahekanye kuri moto, umwe yahise yitaba Imana undi arakomereka, bikaba bivugwa ko bus nini ya kompanyi itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali (KBS) yabagonze ubwo bashakaga gukata ngo basubire inyuma gutora ingofero y’umwe yari itakaye .
Ahagana saa 07h30 nibwo iyi mpanuka yabaye, bus (RAC 875 R) yari itwawe na Albert Kadoyi ubu afungiye kuri station ya Polisi ku Kicukiro niyo yagonze aba basirikare 2.
Nk’uko bitangazwa na polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ngo iyi moto yari itwawe na Sgt Rutikanga J.Baptiste ahetse mugenzi we Caporal Dieudonne Kamanzi bava i Kanombe ku kigo berekeza ku kibuga cy’indege.
Caporal Dieudonne Kamanzi wari wakomeretse cyane yahise ajyanwa ku bitaro bya Kanome agezeyo ahita ashiramo umwuka, mugenzi we nawe wakomeretse cyane akaba arimo kwitabwaho n’abaganga.

b
Bus ya kompani itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali KBS yagonze moto (foto/umuseke)

Polisi ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi Albert Kadoyi wari utwaye Bus ya KBS wagendaga nabi mu muhanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *