Karasira Aimable kuri uyu wa 8 Ukuboza 2020 yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamuhamagaje ku cyicaro cyarwo giherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Ni nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uru rwego rwamutaye muri yombi.
BWIZA twari twahamagaye Umuvugizi wa RIB kugira ngo tumenye niba koko Karasira Aimable yatawe muri yombi, adusubiza ko agiye kubaza, hanyuma akatubwira.
Mu gihe twari dutegereje igisubizo cya RIB, twahamagaye Karasira birakunda, mu kiganiro kigufi atubwira ko yari yahamagajwe kugira ngo abazwe iby’urubuga rwa YouTube anyuzaho ibiganiro bitandukanye rwitwa ‘Ukuri Mbona’.
Ati: “Ni bya bibazo byabo babaza, nanjye nkabasubiza nta kindi.” Mu kubaza niba byashoboka ko yatangaza ibyo yabazwaga, yagize ati: “Ni ibanga. Ariko bambazaga kuri YouTube Channel yanjye.”
Nyuma yo kubazwa, RIB yarekuye Karasira Aimable nk’uko nyirubwite yabyemeje.
Ibiganiro atambutsa ku rubuga ‘Ukuri Mbona’
Urubuga ‘Ukuri Mbona’ ni urwa Karasira Aimable, akaba atambutsaho ibiganiro n’ibitekerezo bye bijyanye n’uko abona gahunda zitandukanye zirebana n’igihugu.
Ibiganiro atambutsa kuri uru rubuga ni byo byatumye tariki ya 14 Kanama 2020 yirukanwa ku kazi yari amazeho imyaka 8, aho yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yamushinje kugaragazamo “imyitwarire n’ibitekerezo binyuranyije n’indangagaciro, amahame n’inshingano z’umurezi.”
Ibi biganiro kandi bimaze iminsi biteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bimwe muri byo byatumye ashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside no kuyipfobya, abarimo umushakashatsi Tom Ndahiro bakaba bamaze iminsi bamusabira gukurikiranwa n’ubutabera.


