Karekezi Olivier yatunguwe n’ibyo Amavubi yakoze

Sangiza iyi nkuru

Olivier Karekezi wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagiriye inama abakinnyi bagenzi be bari mu ikipe y’igihugu ubu niba bashaka kujya mu gikombe cy’isi 2026.

Ku isi hose hari gukinwa imikino yo mu matsinda hashakwa amakipe azahagararira imigabane mu gikombe cy’isi, kizaba muri 2026.

Ku mugabane w’afurika ahabarizwa u Rwanda naho iyo mikino yaratangiye hashakwa abazawuhagararira, u Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota ane nyuma y’imikino 2 rumaze gikina aho rwatsinze South Africa rukanganya na Zimbabwe.

Karekezi watsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi, yashimiye ubwitange bw’aba bakinnyi gusa ababwira ko ibisigaye ari byo bikomeye kurusha ibyo bamaze gukora.

Yagize ati: “Gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 ni ikintu kinini gusa ariko baracyafite inzira ndende kugira ngo bitegure imikino itaha kandi banategure ubwenge bwabo gutsinda imikino yose iri imbere.”

Yakomeje agira ati: “Yego bakoze neza, icyi ni cyo gihe cyo kongera gutangira. Nibyiza kuri bo gukina imikino myinshi ya gicuti ibategura mu mutwe.”

Aganira na Times Sports, Karekezi yemeje ko afitiye ikizere abakinnyi b’ikipe y’igihugu kandi anashimangira ko imikino bamaze gukina yabasigiye ubunararibonye bwo guhangana.

Karekezi ashimangira ko Amavubi akwiriye gushakirwa imikino myinshi niba bashaka ko izitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026 iteganyijwe kuba muri Kamena.

Abajijwe ku kuntu yakiriye kwitwaraneza kw’abakinnyi ba Amavubi mu mikino 2 yo mu itsinda C yo guahaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, yavuze ko nta muntu wari ubyiteguye gusa nibyo bashakaga.

Yagize ati: “Nibyo abantu baba bashaka gusa nta muntu wari ubyiteza.”

Mu itsinda C, imikino izakomeza muri Kamena hagati ya tariki 3-11 aho Amavubi azasura Benin Lesotho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *