Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF), ryimuye umukino wagombaga guhuza ikipe ya Simba Sports Club na Young Africans kubera ko Yanga yanze kuwukina.
Simba Sports Club ya Meddie Kagere yagombaga kwakira Yanga Africans ya Haruna Niyonzima na Michael Sarpong, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ya Tanzania wagombaga kubera kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam.
Ni umukino byari biteganyijwe ko utangira saa kumi za hano i Kigali, gusa biba ngombwa ko wigizwa inyuma ho amasaha abiri.
TFF yavuze ko icyemezo cyo kuwigiza inyuma cyafashwe kubera Minisiteri ya Siporo n’inzego bireba zafashe icyemezo cyo guhindura gahunda.
Ni icyemezo kitishimiwe na Young Africans, ivuga ko umukino ugomba kuba ku isaha wari uteganyijweho.
Itangazo iyi kipe yasohoye ryavugaga ko ubuyobozi bwayo “bubabajwe no kwigiza inyuma umukino wayo na Simba ukava ku isaha ya saa kumi n’imwe (za Tanzania) ugashyirwa saa moya.”
Yanga yavuze ko kwimura amasaha y’uriya mukino binyuranyije n’amategeko agenga imikino muri Tanzania avuga ko “impinduka zose zijyanye n’igihe umukino ugomba gutangiriraho zigomba kumenyeshwa amakipe yombi mbere y’amasaha 24.”
Iyi kipe yahise itangaza ko idakina umukino mu gihe utabaye ku isaha wari uteganyijweho, inasaba TFF kuyobora umupira wa Tanzania igendeye ku mategeko n’amabwiriza yashyizweho.
Habura iminota mike ngo saa kumi n’imwe zigere, abakinnyi ba Yanga Africans binjiye mu kibuga barishyushya, bategereje ko isaha y’umukino igera bagakina na Simba.
Abatoza b’iyi kipe kandi bari bamaze guhitamo abakinnyi 11 babanza mu kibuga barimo Michael Sarpong n’Umurundi Saidi Ntibazonkiza.
Cyakora cyo nta Simba yari mu kibuga ndetse n’abasifuzi bagombaga kuyobora umukino.
Bijyanye n’uko Yanga yari yamaze kugera mu kibuga, byabaye ngombwa abari bawuteguye batangaza ko umukino wasubitswe.
Simba yagombaga kuwakira kuri Twitter yagize iti: “Umukino wa shampiyona ya Tanzania wagombaga kuduhuza na Yanga wasubitswe. Dufashe uyu mwanya ngo dushimire abafana bacu bari buzuye Stade ya Benjamin Mkapa, biteguye kudushyigikira.”
Simba Sports Club ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Tanzania na Young Africans ya kabiri, zari zaranganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.
Rutahizamu Michael Sarpong ni we wari wafunguriye Yanga amazamu kuri penaliti, mbere y’uko myugariro Joash Onyango yishyurira Simba mu gice cya kabiri cy’umukino.


