Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 15 Nyakanga 2025, Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokaradi ya Congo, UDPS, yavuze ko Cardinal Fridolin Ambongo ari “umuntu w’urwango ukorera u Rwanda,” igihugu gifatwa nk’icyateye uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ku bwe, Karidinali Fridolin Ambongo afata uruhande rw’u Rwanda binyuze mu myifatire ye ku bijyanye n’amasezerano yasinywe hagati ya Kinshasa na Kigali, yizera ko agamije guhungabanya igihugu.
“Ntabwo ari ngombwa kugirira impuhwe umuntu utizera nka Ambongo. Ni umunyapolitiki uri mu kazu. Ntutangazwe n’uruhande afata; ni umuntu utizera udashobora kumva ko Félix Tshisekedi ari umwana w’Imana, akingiwe n’Imana.”
Augustin Kabuya yagize ati: “Ndakubwira ko aya masezerano iyo aza kuba ayo guhemukira igihugu, Paul Kagame ntabwo yari gutangira guhungabana. Aya masezerano ntabwo ari ay’ubukungu, ahubwo ni amasezerano y’amahoro.”
Yashinje kandi Perezida w’u Rwanda, gushaka komeka uburasirazuba bwa DRC ku Rwanda no kugira abatuye ako karere abacakara.
Yongeyeho ati: “Nigute dushobora gusobanura ukuntu Umunyekongo muzima ashobora gufata icyemezo cyi kurwanya aya masezerano? Nyamara, aya masezerano arasaba Kagame kubahiriza ubusugire bwa RDC n’u Rwanda”.
Ku bwa Augustin Kabuya, imyifatire ya Cardinal Ambongo igaragaza, mu magambo ye, “ishusho y’abakozi b’Imana ivugwa mu mabaruwa ya Timoteyo.”
Iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga ko mu ijambo yavugiye i Vatikani, mu kiganiro n’abanyamakuru ku iyerekanwa ry’inyandiko zitegura Amatorero yo muri Aziya, Afurika na Amerika y’Epfo mu rwego rwo gutegura inama ya 30 ya COP30, Cardinal Ambongo yanenze cyane amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington hagati ya DRC n’u Rwanda, avuga ko ari “ibisubizo by’ibinyoma” ku makimbirane akomeje kuba mu burasirazuba bwa Congo.


