1362161505there.jpg

Karidinali wa mbere w’Umunyamerika wirabura ntacana uwaka na Trump

Sangiza iyi nkuru

Wilton Gregory, wabaye Umunyamerika wa mbere wirabura wagizwe Karidinali, asanzwe azwi cyane mu guharanira uburenganzira bwa muntu nk’aho yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yanengagaTrump ashaka kwifotoreza imbere ya kiliziya y’i Washington nyuma y’aho igipolisi cyari kimaze gukoresha ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga muri Kamena.

Gregory ni umwe mu ba Karidinali 13 batoranyijwe na Papa Fransisiko kuri iki Cyumweru, itariki 25 Ukwakira, yanabaye Umwirabura wa mbere wabaye Musenyeri mukuru wa Washington D.C mu 2019. Mu Ukuboza uyu azaba yujuje imyaka 73 y’amavuko.

Papa Fransisiko kuri iki Cyumweru yavuze ko Gregory yatoranyijwe hamwe n’abandi barimo Umunyarwanda, Antoine Kambanda, uwo muri Philippines n’ahandi ngo bajye bambara ingofero zitukura zabugenewe.

1362161505there.jpg

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko Gregory yagize icyo avuga ku rupfu rw’umwirabura George Floyd, wishwe n’umupolisi w’umuzungu wo mu Gipolisi cya Minneapolis nyuma yo kumuheza umwuka bitewe no kumushinga ivi ku ijosi akamutsikamira mu gihe cy’iminota icyenda muri Gicurasi.

Uyu wihaye Imana muri Kamena akaba yaranenze uruzinduko Perezida Trump yagiriye kuri Kiliziya yitiriwe Papa Yohani Paulo wa II nyuma y’umunsi umwe abapolisi n’abasirikare bakoresheje ibyuka biryana mu maso bashaka gukura mu nzira abigaragambyaga ngo abone uko yifotoreza ku kibumbano cya Papa Yohani Paulo wa II kiri imbere ya Kiliziya ya Washington.

wilton-gregory-donald-trump-1-getty-images-ap.jpg

“Njye mbona bitesha umutwe kandi bikwiye kwamaganwa ko ikigo icyo ari cyo cyose gatolika cyakwemererwa gukoreshwa nabi cyane no gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amahame yacu y’idini, aduhamagarira kurengera uburenganzira bw’abantu bose, ndetse n’abo dushobora kutavuga rumwe,” ibi byatangajwe na Gregory mbere y’uko Trump n’umudamu we, Melania Trump, bagera ku rusengero rw’igihugu rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II.

Gregory kandi azwiho kwamagana amahano y’ihohotera rishingiye ku gitsina rivugwa muri Kiliziya Gaturika ndetse no kunenga umuco wo kudahana muri kiliziya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *