Karius! Alisson Becker yahawe urw’amenyo nyuma yo gutuma Liverpool itsindwa na Man City

Sangiza iyi nkuru

Abafana ba Liverpool bahaye urw’amenyo umuzamu wabo Alisson Becker, nyuma yo gukora amakosa abiri yatumye ikipe yabo inyagirwa na Manchester City ibitego 4-1.

Liverpool yari yakiriye Manchester City ku kibuga Anfield Road, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Abongereza.

Umunya-BrĂ©sil Alisson Becker yakoze amakosa abiri muri uyu mukino yatumye Liverpool itsindwa ibitego bibiri byihuse, birimo icya kabiri cya Ikary Gundongan n’icya gatatu cya Raheem Sterling.

Amakosa ya Becker yatumye abafana ba Liverpool bamwibasira cyane, bamugereranya n’Umudage Lloris Karius na we wahoze akinira Liverpool.

Uyu Karius yakunze gukora amakosa yagiye ateza ibyago amakipe atandukanye yakiniye, gusa yahawe urw’amenyo cyane ubwo yatumaga Liverpool itsindwa na Real Madrid ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league ya 2018.

Abafana bamwe batebeje bavuga ko Alisson yanze ko David de Gea wa Manchester City akorwa n’ikimwaro wenyine, nyuma yo gukora na we amakosa abiri mu mukino Manchester United yanganyijemo na Everton ibitego 3-3.

Hari n’abandi bavuze ko n’umuzamu Jordan Pickford wa Everton yari akwiye kwibasirwa kubera amakosa yakoze.

Umwe mu bafana kuri Twitter yasobanuye ibyakozwe n’umuzamu Alisson nk’amahano ateye ubwoba’.

Ati: “Igice cya kabiri kibi cyane, amahano yakozwe na Alisson, City ibyaza neza umusaruro amakosa yakozwe. Foden ni umukinnyi mwiza mu kibuga mvugishije ukuri.”

Uyu mufana yunzemo ko Liverpool “ikeneye kwisuganya kugira ngo izabone umwanya wa kane. Mu by’ukuri ni byo bikenewe kugira ngo tuve muri ibi bihe bibi.”

Umuzamu Alisson Becker yakoze ikosa rya mbere mu gice cya kabiri, ubwo yakuragamo imipira ibiri bikarangira uwa nyuma awugaruriye Phil Foden.

Uyu musore yahise abyaza uyu mupira umusaruro, abanza gucenga abakinnyi ba Liverpool mbere yo kuwuha Gundogan wahise atsinda igitego.

Becker yongeye gukora irindi kosa, ubwo yateraga umupira akawihera Bernardo Silva wahise awuhereza Raheem Sterling wahise utsinda igitego cya gatatu cya Manchester City.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *