Karongi: Abahinzi ba kawa baranenga uburyo bagezwaho inyongeramusaruro

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahinzi ba kawa mu Karere ka Karongi baravuga ko inyongeramusaruro itinda kubageraho, ku buryo hari n’igihe ibageraho bari mu gihe cy’isarura.

Umwe muri abo bahinzi witwa Turaturaniwe Alexis, akorera ubuhinzi bw’ikawa mu Murenge wa Bwishyura kuva muri 2017 kuri ubu akaba afite ibiti 1,400 bya kawa.

Agira ati “ ino aha muri aka karere ka karongi, imiti yica ibyonnyi itugeraho icyererewe. Yego batwigisha uburyo bukomatanyije bwo kurwanya ibyonnyi burimo gukatira kawa, kuyisasira no kuyisazura igeze igihe ariko n’umuti wo kwica ibyo byonnyi biba byajemo ntabwo utugereraho igihe”.

Abahinzi bavuga ko iyo babajije ikibazo abayobozi bababwira ko imiti izira rimwe mu gihugu hose gusa bo ngo ikwa yabo iyanga kare bitewe n’imiterere y’akarere ka Karongi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “usanga biza bitinze rimwe na rimwe bikaza n’izuba ryacanye ugasanga ntacyo bitumariye cyane. Batubwira ko komande iza ari iy’igihugu cyose, ariko nkatwe mu karere ka Karongi ikawa iyanga hakiri kare, ugasanga imiti tuyihawe mu kwezi kwa 12 kandi mu kwa cumi n’abiri twe tuba twatangiye gusarura.”

Akarere gaherutse gutangaza ko kari kuvugana n’ababishinzwe mu rwego rwo gufasha abaturage bako gukomeza guteza imbere ikawa yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Franà§ois agira ati “imiti itabagereraho igihe ni ikibazo cya NAEB turi kuganira na bo kugira ngo ijye ibagereraho igihe. Mu buryo bubiri, hari imiti bazana iri chimiques (yavuye mu nganda) n’indi iri organiques (ikozwe nk’ifumbire isanzwe y’imborera) bagomba kuzana mu buryo turimo tuganira.

Umuyobozi w’akarere anavuga ko hari abahinzi biyemeje gukoresha imborera gusa kandi ngo byongera umusaruro.

Agira ati “Hari n’umuturage uvuga ati ikawa yanjye nzajya nyifumbiza amase…hari abaturage babikora bagakoresha n’iyo fumbire iri organiques kuburyo igiciro cyiyongera cyane. Niba igiciro cy’ibitumbwe ari 300 frw ugasanga kibaye nka 1,500 frw. Ariko turi kuvugana na NAEB bajye babikora kandi babikorere ku gihe”.

Impuguke mu by’uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko ari uburenganzira bw’umuhinzi kubaza impamvu ibyo yemerewe na leta mu guteza imbere umwuga we bitamugeraho.

Iyo bimugeraho ku gihe kitari cyo cyangwa ku gipimo gitandukanye n’icyo yasezeranyijwe nabyo ngo biba ari ikibazo ashobora kubaza agaharanira uburenganzira bwe.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Twarabanye Venuste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *