Bamwe mu batuye mu murenge wa Mutuntu bakorera n’abagana mu isoko rya Mukungu bavuga ko bahangayikishijwe no kubona ubwiherero muri iyi santeri ,kuko ubwo bari barubakiwe bwuzuye ndetse n’abahacururiza babufite bakabukinga maze bakabura aho bikinga.
Niyirora umwe mu baturage bahagana avuga ko ubusanzwe bari bafite ubwiherero rusange bari barubakiwe na Leta ari nabwo abaturage baremaga isoko bakoreshaga ariko ubu bukaba bwaruzuye ubu bakaba barabuze aho bajya ibi bigatuma hari abihagarika ku musozi n’inyuma y’amazu ibintu avuga ko bikururra umwanda muri iyi santeri.
Agira ati«Isoko rirema kabiri mu cyumweru urumva abaricururizamo abarijemo bose ntibafite aho biherera aho twakoreshaga haruzuye ,abacuruzi nibo usanga abbufite nabo bacye ariko ababufite nabwo barabufunga bakabuha abakiriya babo gusa ,wajya kubutira bakabukwima ngo udasiga ubwanduje ,mbese Leta nitwubakire ubundi nk’uko yari yarabikoze»
Ndayisaba Franà§ois umuyobozi w’akarere ka Karongi avuga ko muri rusange bafite gahunda yo kubaka ubwiherero aharemera amasoko hari n’amasanteri gusa ku kibazo cy’ubwiherero bwa Mukungu avuga ko bagiye gushaka uko hakubakwa ubundi .
Agira ati «ubundi isoko rya Mukungu aho riremera ni mu gishanga harimo isooko y’amazi ubundi twari dufite gahunda yo kuryimura turimo gushaka ikibanza cy’aho twaryubaka ariko ikibazo cy’ubwiherero bwo sinari mbizi ko bwuzuye ,turavugana n’abashinzwe inyubako byo bugomba kubakwa mu mezi nk’atatu cyangwa ane buraba bwuzuye.»
Iyi santeri igizwe n’amazu menshi y’ubucuruzi ndetse hakaba hanaremera isoko kabiri mu cyumweru ,ni isanteri kandi igaragaramo ibikorwaremezo bitandukanye harimo n’ibiro by’umurenge wa Mutuntu ndetse na SACCO.



