Karongi: Bane mu bari baherekeje Minisitiri Gatabazi bakoze impanuka y’imodoka

Sangiza iyi nkuru

Abakozi bane ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Karongi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021.

Ni impanuka yabereye mu kagari ka Ryaruhanga ho mu Murenge wa Mubuga.

Amakuru imodoka yo mu bwoko bwa V8 ifite plaque RAD108G bariya bakozi barimo, yakoze impanuka nyuma yo kunanirwa gukata ikorosi ryo muri kariya gace bikarangira iguye mu rutoki ruri nko muri metero 20 uvuye ku muhanda.

Iyi modoka yavaga i Karongi yerekeza i Nyamasheke, iri mu zari ziherekeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, uri kugirira uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abakomerekeye bikomeye muri iriya mpanuka barimo Kabayija Fredy w’imyaka 38 wari utwaye iriya modoka, Semwaga Angel w’imyaka 52, Karangwa Cassien w’imyaka 42 ndetse n’uwitwa Kamanzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, NTAKIRUTIMANA Gaspard yavuze ko impanuka yabaye ahagana saa 10h30 za mu gitondo.

Ati: “Byatewe no kutaringaniza umuvuduko irenga umuhanda igwa ahantu mu rutoki abarimo barakomereka bajyanwa kwa Muganga. Twahageze umushoferi yari yakomeretse cyane, abandi bashoboraga kuvurwa ariko umushoferi na we yajyanwe kwa muganga ariko ni we wari umerewe nabi.”

Abakomeretse bahise boherezwa kuvurirwa ku bitaro bya kibuye, mu gihe hari hagitegerejwe kajugujugu ibatwara ku bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karongi: Bane mu bari baherekeje Minisitiri Gatabazi bakoze impanuka y’imodoka
    Nabanyakibuye barwaye mujye mubatwara ikgl ubuvuzi
    Kibuye..?

  2. Karongi: Bane mu bari baherekeje Minisitiri Gatabazi bakoze impanuka y’imodoka
    Nabanyakibuye barwaye mujye mubatwara ikgl ubuvuzi
    Kibuye..?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *