Bwiza
ads

Karongi: Basenyewe ishuri bizezwa amashya, none incuke zisigaye ziga zivundana

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 7 Ukwakira 2026 saa 07:51
Iminota 3 yo gusoma
Karongi: Basenyewe ishuri bizezwa amashya, none incuke zisigaye ziga zivundana

178576

Ababyeyi n’abarezi barerera mu Ishuri rya Nyagasozi, riherereye mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, barataka ikibazo cy’ubucucike bukabije mu ishuri ry’incuke, nyuma y’uko Akarere kasenye icyumba bari basanzwe bigiramo kabizeza kububakira amashuri mashya, ariko kugeza ubu imirimo ikaba itaratangira.

Umwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko abana bo mu myaka itandukanye bigira mu cyumba kimwe, bikagira ingaruka ku myigire yabo.

Ati: “Hano ku kigo cya Nyagasozi tuhafite ikibazo cy’abana bari kwigira mu ishuri ari benshi, kandi noneho ikibazo kinarimo kigaragara bakiga ibitandukanye. Abana bakagombye mu ishuri bakiga ibyabo n’abandi bakiga ibyabo, ariko kuba bigana batari ku rwego rumwe urumva ko ari ikibazo. Urumva ko rwose imyigire y’aba bana iri hasi cyane, rwose nta kintu barimo biga.”

Uyu muturage avuga ko muri Gicurasi uyu mwaka ari bwo ishuri bari bafite ryasenywe bizezwa kubakirwa ibyumba bibiri by’amashuri, ariko kugeza ubu bakaba batarabona na kimwe.

Ati: “Mu kwezi kwa gatanu batwemereye ibyumba bibiri, none ubu tugeze mu kwa cumi, itangira ry’amashuri ryararangiye amashuri atarubakwa. Kandi n’ikirere twerekejemo ni icy’imvura. Uri kubona n’umucanga twavanye mu mugezi, iyo imvura iguye irongera ikawumanura. Urumva na zo ni izindi mbogamizi, kandi iyo ibyumba bibiri biba byarubatswe biba byaruzuye abana babyigiramo nta kibazo.”

Yunzemo ati: “Icyo dukeneye ni ubuvugizi, iki kigo cya Nyagasozi bakacyitaho, bakareka kujya batwemerera ibintu bikarangira biheze mu kirere gusa. Twibaza impamvu ibintu bidakorwa kandi biba bigaragara ko byateguwe.”

Mujawabera Angelique na we urerera kuri iri shuri, avuga ko abana be biga mu irerero mu wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Gatatu bose bigira mu cyumba kimwe.

Ati: “Nanjye mfite abana biga kuri iri shuri, abiga mu irerero mu wa Mbere, mu wa Kabiri no mu wa Gatatu bose biga mu ishuri rimwe, kandi hari ishuri ritari ryubatse neza bararisenya batwizeza ko bagiye kuryubaka, ariko hashize igihe ritarubakwa. Icyo dusaba ni uko ryakubakwa kugira ngo ubucucike bw’abanyeshuri buveho.”

Uyu mubyeyi avuga ko n’icyo bita ishuri abana babo bigiramo ari agasengero batijwe na Kiliziya Gatolika, ku buryo iyo ba nyiraako bakeneye kugakoresha, amasomo ahagarara.

BWIZA yamenye ko muri aka gasengero higiramo abana b’incuke bagera kuri 70, barimo abo mu wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Gatatu, bose bigira hamwe.

Ababyeyi basaba Leta kububakira amashuri kugira ngo abana babone aho bigira bisanzuye kandi buri rwego rugire icyumba cyarwo.

Umurezi wigisha kuri iri shuri yavuze ko kuva ishuri ryari risanzweho ryasenywa, nta yandi makuru ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwigeze bubaha ku bijyanye no kubaka irindi.

Avuga ko kimwe mu bibazo bibakomereye ari uko abana bo mu myaka itandukanye bigira hamwe, ku buryo bigora umwarimu kwigisha buri rwego uko bikwiye.

Ati: “Biragoye cyane ko buri mwana yacanguramo ibye, kuko amasomo aba yabaye uruhurirane.”

Umuyobozi w’Ishuri rya Nyagasozi, Philemon Uwakukuza, yavuze ko atazi impamvu imirimo yo kubaka ibyo byumba yadindiye, gusa akavuga ko akeka ko ubuyobozi bubifite muri gahunda.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yabwiye BWIZA ko imirimo yo kubaka ibyo byumba yadindijwe n’ikibazo cy’uburyo ibikoresho n’abantu bazagera ahazubakwa, asobanura ko icyo kibazo ari cyo cyatumye imirimo idatangira.

Ati: “Amashuri agiye gutangira kubakwa, accessibility y’aho ni yo yatindije ko atangira.”

Uyu muyobozi ariko ntiyatangaje igihe nyakuri imirimo yo kubaka ayo mashuri izatangirira.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.