Karongi:Imirenge yahize iyindi mu mihigo ya 2017/2018 yahawe ibihembo

Sangiza iyi nkuru

Kuri  uyu wa Kabiri ushize, itariki 14 Kanama  2018, ku Karere ka Karongi  habereye igikorwa cyo guhemba imirenge yahize iyindi mu mihigo ya 2017/2018, no guhigira imbere y’ Umuyobozi w’ Akarere imihigo ya 2018/2019.

Ni igikorwa cyayobowe n’ umuyobozi w’ Akarere, Ndayisaba Franà§ois, wari kumwe na Visi Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere, Bwana Basiime Jossy, abayobozi b’ Akarere bungiririje bombi, n’ Inzego z’ Umutekano; Ingabo na Polisi.

DkjFWnvX4AgCTb0

Iyi gahunda yitabiriwe kandi na bamwe mu bajyanama b’ Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’ imirenge, n’ ab’utugari twose tugize Akarere, Abayobozi b’ ibitaro n’ ibigonderabuzima, ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa bahuriye mu ihuriro rizwi nka JADF.

Hagaragajwe uko imirenge yakurikiranye mu kwesa imihigo ikaba yarabashije kwesa imihigo ikurikiranye nk’ uko bigaragara aha:

  1. Gishyita,
  2. Rugabano,
  3. Murundi,
  4. Ruganda,
  5. Mubuga,
  6. Mutuntu,
  7. Twumba,
  8. Rubengera,
  9. Murambi,
  10. Bwishyura,
  11. Gashali,
  12. Rwankuba,
  13. Gitesi

Ku bijyanye n’ Ubwisungane mu kwivuza, Akarere ka Karongi kagaragaje uko imirenge yakurikiranye:

  1. Gishyita,
  2. Ruganda,
  3. Bwishyura,
  4. Mutuntu,
  5. Murambi,
  6. Rwankuba,
  7. Twumba,
  8. Rugabano,
  9. Mubuga,
  10. Rubengera,
  11. Gashali,
  12. Gitesi,
  13. Murundi

Mu bikombe byatanzwe, Umurenge wa Gishyita wahawe igikombe cyo kuba abadahigwa mu mihigo ndetse bakira n’ ikindi kuko baje imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli de santé. Hanatanzwe kandi igikombe ku murenge wahize iyindi mu gukora umuganda. Umurenge wa Murundi wahize iyindi aho bahawe amafaranga 7,000, 000, bakongeraho imbaraga z’ umuganda biyuzuriza ibiro by’ Akagari byiza byuzuye bihagaze amafaranga angana na 35, 000 000.

DkjZ45TXsAAQ0hF

Imihigo ni uburyo bumwe mu bundi Guverinoma y’ u Rwanda yishatsemo ibukomora mu muco Nyarwanda, kugira ngo igere ku Iterambere ryihuse kandi rirambye. Iyi ikaba ariyo mpamvu, nyuma yo gukorera ku mihigo, iterambere ry’ u Rwanda ryongereye umuvuduko kandi abaturage bakaba bararushijeho ku gira uruhare mu bihakorerwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *