Karongi: Minisitiri w’Intebe arasaba abaturage gufasha Leta mu kwihutisha igikorwa cy’ubutabazi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu biza byibasiye uduce dutandukanye tw’igihugu, bigatwara ubuzima bw’ abantu 18 bahitanywe n’inkangu mu Karere ka Karongi, anabasaba kuzajya bafasha Leta kwihutisha igikorwa cy’ubutabazi.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabisabye abaturage mu muhango wo gushyingura abahitanwe n’ibiza wabereye i Karongi, mu murenge wa Rwankuba, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018. Hashyingurwa abantu 15 bahitanywe n’ibiza byavuye ku nkangu yaridutse ku musozi, iramanuka irengera amazu ndetse igatwara ubuzima bwa bamwe bari bazirimo.

Minisitiri w’Intebe, yavuze ko ubutumwa yazanye ari ubwo gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo, ko Leta  ibabajwe kandi yihanganishije Abanyarwanda muri rusange baburiye ababo n’abahombye ibyabo mu biza.

Ati: “ Guverinoma y’ u Rwanda ibabajwe n’ibyabaye , turihanganisha mwe mwabuze abanyu abandi mugahomba imitungo yanyu, Leta y’ u Rwanda  ifite inshingano zo kwita ku Banyarwanda bose ariko ku bagizweho n’ingaruka n’ibiza bigomba gukorwa mu buryo buruseho”.

Yakomeje abatangariza ko Leta itazahwema kubafasha haba mu buryo bwihuse cyangwa bw’igihe kirekire. Ati “niyo mpamvu twaje kugirango tuze twifatanye namwe tunabafashe kandi dufatanye namwe gushyingura abacu twabuze muri ibi bihe by’ibiza, Leta y’u Rwanda izagumya ibafashe, mu ngamba zihuse no mu ngamba z’igihe kirambye”.

Aha niho Minisitiri w’Intebe yaboneyeho kubwira abaturage ko kugira ngo izo ngamba z’igihe kihuse n’iz’igihe kirambye zigerweho hakenewe ubufasha bw’abaturage.

Agira ati “Namwe turabasaba kudufasha, mukabigiramo uruhare kuko hari abantu bazaza kubarura vuba, bareba abahuye n’ibiza ndetse n’abatuye nabi kugira ngo tubafashe gutura heza mu gihe kihuse n’igihe kirambye, mukwiye rero kubigiramo uruhare muri ubu bubutabazi bwihuta”.

Yakomeje avuga ko hagiye gukorwa igikorwa cyihuse cyo kubarura abahuye n’ibiza badafite aho kuba n’ababonye aho bacumbika kugira ngo bafashwe.

Uhagarariye ababuze ababo,   yavuze ko bishimira inkunga bahawe na Leta kuva ku wa Mbere bakimara guhura n’ibiza, akavuga ko inzego zose zababaye hafi mu kubafasha gushaka imirambo y’ababo bari bahitanwe na byo, agashimira Perezida Paul Kagame ngo udahwema gufasha abaturage ayoboye no kubaba hafi.

Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza (MIDIMAR)  itangaza ko kuva ku wa 1 Mutarama 2018, kugera ku wa 30 Mata, ibiza byari bimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 183, hiyongeraho 26 bahitanwe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, iyi mibare ngo ikaba ishobora kwiyongera bitewe n’uko igikorwa cyo gukora ibarura gikomeje.

Karongi 9
Ababuze ababo bavuga ko inzego z’ibanze, ingabo,Polisi,…zikomeje kubaba hafi mu bihe bikomeye
karongi 1
Abaturage mu gikorwa cyo gushyingura abahitanwe n’ibiza byatewe n’imvura
KARONGI 5
Nyuma y’igikorwa cyo gushyingura, abaturage baganirijwe babwirwa uburyo bagomba kwitwara mu gihe habaye ibiza
KARONGI 6
Polisi yifatanyije n’abaturage mu muhango wo gushyingura
 Karongi PM 1
Mid
Abantu 18 bahitanwe n’ibiza bashyinguwe mu Murenge wa Rwankuba, Karongi

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Mecky Kayiranga/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *