Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Kamena, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi bwaregeye Urukiko mu mizi Umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma.
Icyaha cyakozwe ku itariki ya 24 Gicurasi 2021 ahagana saa mbiri z’ijoro mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Ryaruhanga, Umudugudu wa Ryaruhanga, ubwo uregwa yagiye mu rugo rwa nyakwigendera wahoze ari inshuti ye baryamanaga amusangana n’undi mugore atazi barimo baganira hamwe n’undi mushyitsi wari wabasuye; nuko uregwa ashaka kwinjira mu nzu ya nyakwigendera akoresheje imbaraga ngo ashaka amazi yo kunywa ariko nyakwigendera arakinga amubuza kwinjira.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga, ngo uregwa yabwiye nyakwigendera “ko atari inzu akinga ko ahubwo ari imva ari gukinga” ndetse abwira n’uwo mugore bari kumwe ko uwo mugabo ntacyo azamumarira.
Ubwo bakomeje guterana amagambo nyuma baza gufatana bararwana ariko abaturanyi barabakiza, ariko uregwa aza gufata icyuma agihisha mu ipantaro agiye kugitera nyakwigendera abaturanyi barakimwaka barabakiza.
Nyuma uregwa yaje kwinjira mu nzu ye afata icyuma cyari mu nzu abonye nyakwigendera ageze ku muryango we amukubita icyuma mu gatuza yitura hasi ahita apfa. Uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi.
Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha, azahanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


