Karongi: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe Rwema wayoboraga AMIR washinjwaga gufata ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Rwema John Peter wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda, wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’indishyi z’akababaro agomba kwishyura uwo yahohoteye.

Ku wa 22 Nyakanga 2017  nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Karongi  rwahamije Rwema John Peter  icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa, maze rumukatira igifungo cy’imyaka itanu nk’uko byemejwe n’Urukiko rubanza, no guha  uwo yahohoteye indishyi z’akababaro zingana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 Frw) n’ igihembo cy’avoka kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) yose hamwe akaba amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (2,500,000 Frw), nk’uko byemejwe n’Urukiko rubanza.

Biravugwa ko kuwa 16 Ukwakira 2017, mu gihe cya  saa tanu z’ijoro, ari bwo Rwema John Peter wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (Association of Microfinance Institutions in Rwanda (AMIR) yasambanyije ku gahato umukobwa  bari bahuriye muri  Hotel Eden Golf  i Karongi, aho bari bacumbitse  mu gihe bateguraga  igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, cyagombaga kubera mu Ntara y’Iburengerazuba ku wa 17/10/2017.

Ibyo bikiba, uyu mukobwa yihutiye kubivuga ndetse yihutira no kujya kwa muganga ku buryo n’ ikirego cye yahise agishyikiriza Ubugenzacyaha muri iryo joro.

Kuba uyu mukobwa  yaratabaje, ndetse akihutira no kubigeza ku nzego zishinzwe  iperereza no gushaka ibimenyetso, byatumye habasha kuboneka ibimenyetso bidashidikanywaho by’uko Rwema John Peter yakoze icyaha koko.

Hashingiwe ku bimenyetso byari byabonetse mu iperereza ,byatumye Ubushinjacyaha burega Rwema John Peter mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina  ku gahato .

Mu rubanza   RP 00229/2017/TGI/KNG  rwaciwe kuwa 22/02/2018,Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi  rwemeje  ko ahamwa n’icyaha aregwa, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu (5), runamutegeka guha  uwo yasambanyije ku gahato , indishyi zingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw) n’igihembo cy’Avoka kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw).

Uregwa ntabwo yishimiye imikirize y’Urubanza maze bituma ajuririra mu Rukiko Rukuru. Urubanza ruhabwa Numero  RPA 00068/2018/HC/RSZ nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru ikomeza ivuga

Ubushinjacyaha Bukuru  burasaba abantu bose kurwanya no kwirinda ibyaha by’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina;  burasaba  kandi  abakorerwa ibi byaha kutabihishira, kuko iyo babivuze bikiba, bituma ibimenyetso bibasha kuboneka bityo uwakoze icyaha akagihanirwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *