images (4)

Karongi: Uwashinjwaga gutera inda umwana we yakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruri ku cyicaro cyarwo i Karongi, kuwa Kane, itariki 25 Nzeri, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo w’imyaka 46 wakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 rumuhamya icyaha, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. 

Icyaha yahamijwe yagikoreye mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ubwo yari yasigaranye n’umukobwa we mama we yagiye gukura ibijumba.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko yahengereye umwana we yinjiye mu nzu, aramufata amujyana mu cyumba aramusambanya arangije amutegeka kutabibwira mama we.

Bivugwa ko nyuma byaje kugaragara ko yamuteye inda n’umwana abibwira nyina, uwo mugabo atangira gukurikiranwa.

Urukiko rukaba rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana; rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu muri gereza hashingiwe ku ngingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *