e3a61f3e9a0855ea06407cba253976.jpg

Kate Bashabe na Platini mu bitabiriye ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane taliki 31 Kanama 2023, nibwo Ishimwe Dieudonne Alias Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi Nemeye Platini na Kate Bashabe.

Byari ibyishimo uyu Kate Bashabe wambariye Prince Kid mu muhango wo gusaba gusaba no gukwa umukunzi uyu mukunzi we wabaye nyampinga w’U Rwanda 2017.

Mu bandi bantu bazwi bagaragaye muri ubu bukwe harimo Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou akaba umushoramari wazanye akanategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Ni ubukwe bubaye bwari butegerejwe na batari bacye bigendanye n’ibihe aba bombi banyuranyemo. Bwitabiriwe n’ingeri zitandukanye harimo inshuti n’abavandimwe, baba bageni.

Gusa mbere y’uko iyi taliki igera, mu cyumweru cyashize Miss Elsa yari yabanje gukorerwa ibirori biteguza ubukwe bwe (Bridal Shower), nyuma yaho kuri uyu wa Gatatu aza kubatizwa mu mazi menshi ibintu byafashwe nk’integuza y’inzira izorohereza uzabasezeranya imbere y’Imana.

Urukundo rwa Prince Kid na Elsa ntabwo ari urwavuba kuko bivugwa ko rwagiye mu 2020 ariko rugarukwaho mu bihe bitandukanye cyane cyane ubwo Prince yari afunzwe aregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gusa ibyo byose byarangiye agizwe umwere.
e3a61f3e9a0855ea06407cba253976.jpg

Prince Kid na Elsa bari barasezeranye imbere y'amategeko
Prince Kid na Elsa bari barasezeranye imbere y’amategeko

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *