Abarimu bigisha ku ishuri ribanza rya Bright Vision giherereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, kafatiriye amanota n’indangamanota by’abana kubera kudahembwa, Ubuyobozi bw’ikigo buhitamo kongera gukoresha ikizamini kimwe ku nshuro ya kabiri, ibintu NESA ivuga ko bitemewe.
Ibi bintu byo gukoresha ikizamini kimwe kabiri byafashwe nko gukopera, Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, bwavuze ko bitemewe.
Amanota yari yafatiriwe n’abarimu ni amanota y’abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza muri iki kigo giherereye mu Kagari ka Kiyenzi..
Umwe muri abo barimu waganiriye na Isango Star dukesha iyi nkuru yagize ati : ” Kubera ko yarataraduhemba twaravuze tuti ese nitumuha amanota, twebwe nk’abarimu ayo mafaranga azayatwishyura ? Biba ngombwa y’uko dufatira amanota hamwe na bagenzi banjye twari dufatanyije. Twari abarimu batatu twari twafatiriye, bo birangira babitanze ariko njyewe ndabigumana. Maze gufatira ayo manota, we yacuze umugambi wo gusubirishamo cya kizamini cyanjye cy’icyongereza.”
Aba bakoze ibi bazi ko bituma bahembwa bakebuka ikizamini cyasubirishijwemo.
Umuyobozi wa Bright Vision, Mbarushimana Jean Chrisostome, ushyirwa mu majwi, uvugwaho gukoresha abana ikizamini inshuro ya ebyiri mu gihe bitemewe kandi bifatwa nko gukopeza, avuga ko ikizamini bakoze bwa kabiri ntaho gihuriye n’icyo bakoze bwa mbere.
Yagize ati : ”Abanyeshuli baricaye bakora ikizamini cyo mu wa kabiri no mu wa gatatu cy’icyongereza kandi cyateguwe ku rwego rw’ishuli. Nta gukopeza kwajemo, nitwe twagiteguye ntabwo ariwe wari wagiteguye ! Naprintinze out ikizamini cy’akarere icyo bari bakoze kuko abanyeshuli bari barakoze icya NESA, urumva gukopera byaba byaraciye hehe ? Abanyeshuli bwa kabiri bahinduriwe ikizamini.”
Nubwo uyu muyobozi avuga ibi, urebye ibizamini byombi byakozwe, Isango Star ifitiye kopi usanga byose bisa. Mu gushimangira kandi ibyakozwe, ababyeyi b’abana basubirijwemo ikizamini cy’icyongereza, umwe yagize ati : ”Batubwiye y’uko impamvu bashaka ko abana bakora ikizamini cya kabiri ari uko hari amanota ataragiye kuri bulletin ari ay’ikizamini cy’icyongereza. Bavuga ko bazakibasubirishamo kugira ngo babone uko bashyira amanota kuri bulletin. Umwana yambwiye ko nyine bongeye kubaha ikizamini cya kabiri cy’icyongereza kandi ko ibyo bababajije mu kizamini cya mbere aribyo bongeye kubabaza mu cya kabiri, yambwiye ko byasaga.”
Marcel Izankiza ni umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gahini. Yemera ko iby’uko ikigo cyasubirishijemo ikizamini yabimenye, kandi ko bidakwiye kuko nta reme ry’uburezi ryaba riri gutangwa kandi ko n’iki kigo kitemewe.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati, we avuga ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’ikigo byo gukora ikizamini inshuro ya kabiri bibujijwe ndetse ko n’ikigo cyabikoze kizabihanirwa.



4 Responses
Kayonza: Abarimu bafatiriye amanota kubera kudahembwa hatangwa ikindi kizamini
Hanyuma abarimu batahembwe?Iki cyo muri iyi nkuru nticyavuzweho!
Kayonza: Abarimu bafatiriye amanota kubera kudahembwa hatangwa ikindi kizamini
Hanyuma abarimu batahembwe?Iki cyo muri iyi nkuru nticyavuzweho!
Kayonza: Abarimu bafatiriye amanota kubera kudahembwa hatangwa ikindi kizamini
Ubundi hakwiye kujya herebwa cyane igituma hatabaho imikorere nimikoranire myiza.kuko hashobora no kuba Hari n’andi makimbirane.
Kayonza: Abarimu bafatiriye amanota kubera kudahembwa hatangwa ikindi kizamini
Ubundi hakwiye kujya herebwa cyane igituma hatabaho imikorere nimikoranire myiza.kuko hashobora no kuba Hari n’andi makimbirane.