Abasore babiri bo mu karere ka Kayonza batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu kagari ka Kageyo ho mu murenge wa Mwili bamaze kubaga imbwa mbere yo kugurisha inyama zayo.
Abaturage bo mu murenge wa Mwili bavuganye n’umunyamakuru wa BWIZA bamubwiye ko abo basore bafatiwe mu kagari ka Kageyo bamaze kubaga imbwa, bakaba bari bagambiriye kugurisha inyama zayo.
Abaturage bavuga abafashwe ari insoresore zisanzwe zizwiho kubuza umudendezo abaturage, cyakora ngo bafashwe bataragurisha inyama z’iyo mbwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, SP Twizeyimana Hamudun, yabwiye BWIZA koko ko bariya basore bafashwe, gusa kuri ubu bakaba bari mu maboko ya RIB.
Ati: “Ayo makuru turabizi, ariko abo bafitwe na RIB. Biracyari mu iperereza, ntabwo nakwemeza ingaruka byari kugira ku buzima bw’abaturage, ntabwo namenya niba bari kuzirya.”
SP Hamudun yakomeje agira ati: “Ubutumwa twaha abaturage ni uko bajya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyahungabanya umutekano, kugira ngo bafashe inzego z’umutekano gukumira icyaha.”


