Abaturage batuye mu murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza barasaba Leta kubagezaho uburyo bukoreshwa bwo kuhira imyaka buzwi nka kubera amapfa akunze kwibasira umurenge wabo bigatuma batihaza mu biribwa.
Abaturage bavuga ko nubwo bafite ubutaka bwiza bwo guhingaho, bahura n’ikibazo cy’amapfa ntibabone umusaruro ukwiye.
Bamwe mu baturage bavuga ko bahingamo ntibeze imyaka kubera kubura imvura ihagije yakeza imyaka, uretse kuba bagobokwa na Leta ikabaha ibiribwa.
Basanga Leta ikwiye kudashakira uko bagezwaho gahunda yo kuhira imyaka bugezweho nk’ubukoreshwa na kampani ukorera muri uyu murenge.
Uwitwa Musabyemungu Stanislas agira ati: “Muri aka gace nta mvura ikunze kuhaboneka ariko kubera ko mpembwa buri kwezi na kampani mbasha guhahira umuryango. Hano kampani ireza ariko hanze ibiryo bikunze kubura.”
Musabyemungu arakomeza asaba Leta kubafasha kuhira mu mirima yabo nk’uko kampani yuhira muri uyu murenge ibikora. Ati: “Kugira ngo umuturage yeze neza, keretse Leta iduteye inkunga kuko umuturage ntiyabishobora. Leta ihaye abaturage irigasiyo (Irrigation) bakabasha kubona amazi, bakuhira kuko imvura ntituyibona kuko izuba rikunze kuba ryinshi rigatera amapfa.”
Shumbusho Deogratias ni umuturage utuye mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Gasabo. Na we avuga ati: “Kuhira muri kampani bituma babona amazi menshi ariko mu mirima yacu nta buryo bwo kuhira dufite. Abantu bari hanze bafite ibibazo byinshi kuko nta hantu bakura. Ndego yacu tugira ikibazo cy’imvura itabonekera igihe, ariko dufashijwe natwe tukuhira imyaka twabona umusaruro nkuko kampani iwubona.”
Nyemazi John Bosco, umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ikibazo cy’amapfa abaturage batuye imirenge ya Ndego na Kabare bahura nacyo, batangiye kukiganiraho ku buryo haboneka ibisubizo birambye.
Ati: “Nk’uko mwabibonye, Ndego kimwe na Kabare hariya ni ibice bikunze kwibasirwa n’amapfa cyane. Icya mbere cyakozwe mu gihe cya Bramid huhirwa hegitari zikabakaba 400, ariko mu biganiro twagiranye na RAB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ( Minagri) ni uko igice cyose cya Ndego hashyirwaho uburyo bwo kuhira imyaka bwa irigasiyo mu myaka y’abaturage.
Ni ibikorwa biteganya gukorwa no mu murenge wa Kabare ndetse n’igice cya Gishanda muri Rwinkwavu n’igice kimwe cyo muri Kabarondo. Turi mu biganiro bitanga icyizere cy’uko hari ingamba zihariye ku baturage batabasha kuhira imyaka yabo.”
Meya Nyemazi akomeza avuga ko kandi batangiye umushinga wo gutera ibiti mu rwego rwo guhangana n’impamvu zitera amapfa. Ati: “Kuba haba amapfa ni uko hari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, zimwe mu ngamba dufite turimo turatera ibiti cyane twibanda muri iriya mirenge ikunze kwibasirwa n’amapfa, tukaba tubona ko gutera ibiti bizakomeza ubutaka ndetse binakurure imvura, hakaba mu bindi biti biterwa harimo ibindi biti by’imbuto bihabwa abaturage. Izo ni zimwe mu ngamba zirimo gushyirwamo imbaraga kugira ngo tubashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri iriya mirenge.”
Umurenge wa Ndego ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Kayonza irimo ibiyaga nka Ihema byakifashishwa mu kuhira imyaka y’abaturage mu gihe Leta yababonera imashini zifashishwa mu kuhira ku buryo bugezweho burimo n’ubukoreshwa ikoranabuhanga.


