Abaturage bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza baravuga ko badashobora kwitesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yabayoboye neza bagatera imbere ariko bose ntibahuriza ku kuba ingingo y’101 mu itegeko nshinga yahinduka.
Rwabugande Celestin umuturage utuye mu kagari ka Juru avuga ko tumwe mu tugari two muri uwo murenge twatangiye guturwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994,kubera ibihe bitari byoroshye.

Ariko ngo kubera ubuyobozi bwiza,ahahoze ari mu bihuru,hamaze guturwa kandi hagezwa ibikorwaremezo birimo n’amashanyarazi kuburyo iterambere rigenda ryiyongera uko bwije n’uko bukeye.
Ibi ni byo aba baturage bashingiraho bavuga ko batakwitesha Perezida Kagame bityo bamwe bakaba basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahinduka abandi ariko bakifuza ko yakomeza kuyobora ariko iyi ngingo ntikorweho.
Tuyisenge Damien yavuze ko yifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora, ariko ngo atewe impungenge n’uko uwazamusimbura yazitwaza ibizaba byahinduwe muri iyi ngingo y’itegeko nshinga yaba yahinduwe maze we agashaka kwiyamamaza igihe cyose kandi adashakira ineza Abanyarwanda nka Perezida Kagame.

Damien yagize ati “Njye numva iriya ngingo tutayihindura Perezida wacu tukamwongeza izindi manda ebyiri nyuma n’aba agifite imbaraga tuzongere tumwongeze ariko iriya ngingo tukayireka hatazaza umuyobozi mubi akatuzonga”
Abaturage bo mu murenge wa Gahini bavuga ko nta wundi muntu bashobora gutora ngo ayobore u Rwanda basize uwabagejeje ku iterambere rifatika ari we Perezida Paul Kagame.
Ngo bumva akwiye guhabwa igihe akagerana n’Abanyarwanda mu cyerekezo 2020 kugira abashe kurangiza ibyo yabasezeranyije, nyuma ya ho azanabahe ikindi cyerekezo cy’imyaka iri imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com


