Kayonza: Amafaranga yiswe ay’ikiziriko ntavugwaho rumwe muri gahunda ya GIRINKA

Sangiza iyi nkuru

Gahunda ya Gririnka munyarwanda mu karere ka Kayonza ikomeje kuvugisha benshi bitewe n’uburyo abaturage bavuga ko yamaze gutakaza umwimerere wayo, bigendeye ahanini ku kuba abahabwa inka atari bo ziba zagenewe, ruswa, icyenewabo n’ibindi aribyo biyoboye.
Mu makuru ya LoyalTV kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, bamwe mu baturage bo muri aka karere bagaragaza akababaro bafite ko kubuzwa uburenganzira bwo korozwa nk’abandi bitewe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bakorana ziba zishakamo izindi ndonke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngerageze Thoma, umusore ufite ubumuga bw’ubugufi budasanzwe utuye mu murenge wa Nyamirama akarere ka Kayonza.
Avuga ko abayobozi bo mu gace atuyemo bafashe ruswa itangwa muri iyi gahunda ya Girinka bakayihindurira inyito mu rwego rwo kumvikanisha ko ibyo basaba ari ukuri no kugabanya uburemere bw’icyaha cya ruswa.
Avuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahinduye umwimerere wa gahunda yagenewe Abanyarwanda ya Girinka kuko nubwo bizwi ko zitangwa ku buntu ubu ngo bakwa amafaranga yiswe ay’ikiziriko.
Ngerageze kandi uvuga ko yashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe atari agikwiriye bigatuma n’inka yari yarahawe muri iriya gahunda yongera kuyakwa yari yamaze no kuyigeza mu rugo.
Avuga ko yari yemerewe inka n’uwari umuyobozi w’umurenge wa Nyamirama, nyuma akaza guhindurwa hakaza undi mushya waje gufatanya n’ubuyobozi bw’akagali ka Musumba batuyemo inka bakayimuha ariko hashira iminsi itatu gusa veterinaire inka akaza kuyimwambura azira ko atatanze amafaranga yita ruswa azwi nk’ ikiziriko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izina ry’ikiziriko rimaze kwamamara muri iyi gahunda ya girinka ku buryo uyu muturage we asanga ari ruswa yaje kuvangira gahunda y’umukuru w’igihugu wemeye guha abanyarwanda inka z’ubuntu none mu mayeri ubu zikaba zigurishwa.
Uyu musore, Ngerageze kandi avuga ko ashaka kubonana n’umukuru w’igihugu imbona nkubone akamugaragariza akababaro abagenerwabikorwa bahura nazo muri iyi gahunda, atari ukwirengagiza izindi nzego kuko zose zimuzi muri aka karengane ariko zikaba ntacyo zimufasha.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyamirama, Mukunzi Athanase , avuga ko uyu ngerageze amuzi ariko agahakana ko ayo makuru atayazi.
Gusa avuga ko agiye kubikurikirana dore ko anahakana ibyaruswa muri girinka bivugwa muri uyu murenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gahunda ya Girinka yatangiye muri 2006, itangijwe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugira ngo umuryango nyarwanda ubashe kwihaza mu biribwa cyane cyane ibikomoka ku matungo ndetse no guca indwara ziterwa n’imirire mibi.
Uretse kandi aka karere ka kayonza, no mu tundi turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu iki kibazo cyaje kumunga gahunda y’umukuru w’igihugu cyamaze gushing imizi nubwo bamwe babihakana ariko n’abafashwe bakanirwa urubakwiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *