Kayonza:Amatungo yashyizwe mu kato kubera Uburenge

Sangiza iyi nkuru

Mu Ntara y’i Burasirazuba by’umwihariko mu kare ka Kayonza haravugwa ikibazo cy’uburenge bwibasiye amatungo mu mirenge itandukanye irimo uwa Mwiri na Murundi.

Ni nyuma y’uko RAB ibonye ko amatungo arimo s agaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara bityo isaba aborozi guhagarika ingendo z’inka ,ihene n’intama guhagarika ingendo zakoraga.

RAB kandi yasabye ko icuruzwa ry’amata, inyama, impu n’ifumbire bikomoka ku nka, ihene, intama n’ingurube mu mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi naryo rihagarara.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Télésphore Ndabamenye yasabye aborozi bafite amatungo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge.

Ikindi asaba ni uko hagomba gufatwa ingamba z’ubwirinzi zirimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu bagana ahari amatungo arwaye, aborozi kandi bagakoresha umuti wica virusi itera indwara y’uburenge ku bikoresho byifashishwa mu bworozi.

Aborozi basabwe gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi y’ indwara y’uburenge, hagamijwe gusukura ibinyabiziga, abantu cyangwa ibindi bikoresho bivuye mu gace karwaje.

Muri iri tangazo kandi aborozi basabwe gukingiza indwara y’uburenge amatungo arengeje amezi ane mu tugari twose turi mu mirenge yagarutsweho.

Inzego zose, zaba iz’ibanze n’iz’umutekano, zirasabwa gukurikirana ko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa uko yakabaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *