Abaturage bo mu Kagari Nyagatovu mu murenge Mukarange mu Karere ka Kayonza barasaba ko uburyo budasanzwe bwakoreshejwe mu gutora komite nyobozi y’umudugudu bwakomeza gukoreshwa bugasimbura guhagarara inyuma y’abakandida.
Mu karere ka Kayonza abatoye komite nyobozi mu Kagari ka Nyagatovu batowe mu masibo ya buri mudugudu batoreye ku kigo cy’amashuri cya G.s Mukarange Catholique bakaba batoye buri wese yandika akoresheje ikaramu.
Abaturage bavuga ko uburyo bwo kwandika bwabafashije gutora mu mucyo, banasaba ko uburyo bwo kujya inyuma y’umukandida bwakurwaho kuko hazamo amarangamutima.
Niyomugabo Emmanuel ni umuturage ugaragaza ko gutora mu ibanga byatumye batora abazabageza kubyo bifuza.
Agira ati: “Uyu munsi twatoye twandika byagushimishije cyane,kuko ubusanzwe iyo twatoraga abatuyobora mu mudugudu twajyaga inyuma y’umukandida ugasanga hari uburyo bamwe bagira amangamutima, umuturage agatinya ko babona ko atatoye uwo baturanye…Gutora gutya bikomeje byaba byiza kuko twatoye twisanzuye abandi ntibamenya abo twatoye, ariko amatora ya mbere buri wese yabaga azi abamutoye akanamenya utamutoye bigatuma hari abashobora kugendera mu kigare. ”
Mukamudenge Marie Chantal nawe avuga ko gutora bandika mu ibanga byafashije abatoye bahitamo neza kubera ubwisanzura.
Yagize ati: “Amatora yabaye uyu munsi twayishimiye kuko twayakoze mu bwisanzure. Ubusanzwe twatoraga abayobora umudugudu tubajya inyuma ku buryo buri wese bamenya uwo yatoye ariko uyu munsi ntawuzi abo batoye, nta marangamutima yagaragayemo kuko buri wese yabikoraga mu ibanga. Bibaye byiza byazakomeza ntituzongere gutora duhagarara inyuma y’umukandida.”
Mbabazi Judith, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko igitekerezo cyo guhindura uburyo bwo gutora abayobora bugoye kubera umubare w’abaturage batazi kwandika ariko bizigwaho niba bishoboka.
Agira ati: “Birumvikana uburyo batoyemo birashimishije kuba babwishimiye, ariko igihe twateguye amatora abaturage bagomba kwitabira biragoye. Hari abatazi gusoma no kwandika dukeka ko twavutsa uburenganzira be gutora, ariko tuzabyigaho kuko iyo amatora arangiye hari raporo duhabwa n’indorerezi igaragaza ibyo bishimiye. Nabyo nibabiduha tuzabyakira tubisesengure mu kurushaho gutegura neza amatora ashimisha Abanyarwanda.”
Mu karere ka Kayonza ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 hatowe abagize komite nyobozi z’umudugudu igizwe n’abantu batanu buri mudugudu ndetse hanatorwa umujyanama uzabahagararira mu nama njyanama y’Akagari. Abatoye batoreye ku biro by’itora 502, inteko itora yari hagati y’abantu 26 na 60. Abayobozi batowe bangana na 18.880, bazayobora imidugudu 3776. Hanatowe abajyanama bazajya muri njyanama z’utugari bangana n’3776.


