Kayonza: Imodoka ya Police yakoze impanuka hapfa 3 abandi 11 barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 27 Kanama 2018 saa tanu n’igice mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Nyagatovu mu karere ka Kayonza, imodoka ya Police yari itwaye abafungwa bavanywe kuri Pariki bagera kuri 14 yakoze impanuka irenga umuhanda hapfa umupolisi wari uyitwaye n’abafungwa bagera kuri babiri, abandi barakomereka.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa polisi avuga ko imodoka yakoze impanuka ari ifite plaque RNP 233 H yari itwawe na Caporal God Mutabaruka. Iyi modoka ikaba yari itwaye abafungwa bari bavuye kuri Parquet ya Nyagatare.
Umwe mu biboneye iyi mpanuka wari hafi yaho yagize ati “ Kubera ipine y’imbere yapfumutse umushoferi bitunguranye afata feri imodoka irenga umuhanda irabirinduka ahita yitaba imana n’abandi bagororwa babiri.”
Undi mutangabuhamya wabonye iyi mpanuka witwa Icyitegetse Claude avugana n’itangazamakuru yavuze ko iyi modoka yihutaga cyane maze ikarenga umuhanda ikibirandura inshuro irenze imwe abari bayirimo bagakomereka cyane.
Uyu wabonye iyi mpanuka avuga ko iyi modoka nta muntu yagonze ahubwo yari igeze mu gakorosi gato uyitwaye ntabashe kugakata neza imodoka igata umuhanda.
imodoka yagonzwe
Benshi mu bari mu modoka bakomeretse bikomeye, bahise batabarwa impanuka ikiba bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Rwamagana.
Ubwo yavuganaga na Bwiza.com, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko iyi mpanuka yahitanye abantu 3 naho abandi 11 barakomereka bahita bajyanwa mu bitaro bya Rwamagana.
Uyu mupolisi wo ku rwego rwo hejuru avuga ko bagikurikirana iby’iyi mpanuka ndetse niba abari mu bitaro hari icyizere cy’uko aba barwayi bazoroherwa vuba.
Si ubwa mbere polisi igira impanuka kuko muri mutarama 2013 mu karere ka Nyanza ahitwa I Gatagara habereye impanuka ya Polisi igahitana abapolisi bane barimo umupolisi wok u rwego rwo hejuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *