Ubujura bw’amatungo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, buteye inkeke ari nako bushyira mu kaga abashumba barimo umwe uwitwa Kamanzi, uvuga ko yibwe imwe mu zo yaragiriraga sebuja none yamutegetse kuragira imyaka itandatu adahembwa, bityo bigahingana n’ubwishyu. Kamanzi uragirira umuturage w’i Nyamwera yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko yibwe inka y’imbyeyi mu ishyo rya sebuja yaragiraga ikajyanwa atabizi. Uyu mushumba avuga ko n’iki gihano agishima kuko iyo Sebuja abishaka yari gutuma afungwa. Ati “Baravuga bati Kamanzi reka tureke kumufunga n’ubundi akore inka ayishyura, ubwo bantegeka kuyishyura mu myaka itandatu ubu ndimo ndakorera ibihumbi 600 nyishyura.” Uyu mushumba avuga ko abajura bibye inka yaragiraga, bamuhemukiye kuko bamudindije mu iterambere rye. Ati “Ubu ndi umukozi w’imyaka itandatu uzakora ntishyurwa ubwo aho nzayirangiriza ni bwo nzajya mu byanjye.” Abatuye muri aka gace barataka ubujura bari gukorerwa by’umwihariko ubw’amatungo kuko buri gufata intera. Gorethe Nyirandemezo uherutse kwibwa inka mu minsi ishize, yagize ati “Banyibye Inka yanjye n’ihene eshanu, ubwo ndi aho gutya.” Uyu mubyeyi uvugana ikiniga kinshi, avuga ko aya matungo ye ari yo yakeshaga imibereho none ubu akaba yarinjiye mu mibereho mibi nyamara ntacyo yajyaga abura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John, avuga ko iki kibazo cy’ubujura bagihagurukiye ku buryo ubu bari gushakisha abantu bijanditse muri ibi bikorwa by’ubujura kandi ko bari kugenda bamenyekana bagafatwa. Ati “Hari abajura bazwi bagenda bagaragara, abaturage bagenda batunga intoki bakeka ku buryo haba hakenewe kuba bafatanwa ibihanga bagafatwa.” Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bunakomeje ubukangurambaga ndetse no gukaza amarondo ku buryo bizeye ko iki kibazo kigiye kubonerwa umuti.


