Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, nibwo havuzwe umwarimu wakubise abagenzuzi b’uburezi mu karere ka Kayonza. Bivugwa ko nawe yari amaze gukubitwa urushyi maze yirwanaho. Uyu mwarimu yaje gutumizwa ku karere, asabwa kwandika asezera ku mpamvu ze bwite, maze kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nzeri 2018 arasinya.
Mwumvaneza Geoffrey, yari umwarimu mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Juru mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza. Ubwo itsinda ry’abagenzuzi bavuye muri REB, riyobowe na Kageruka Benjamin ryageraga muri iki kigo, ngo uyu mwarimu yasabwe ibisobanuro ku migendekere y’akazi arabibura, maze Kageruka amukubita urushyi. Umwarimu nawe ngo yahise amusubiza umugeri, ibyari ubugenzuzi bihinduka imirwano.
Tariki 19 Nzeri, urubuga the source post, rwatangaje ko amakuru yahererekanyijwe hagati y’inzego zitandukanye muri aka karere yagiraga ati ” Twasuye kandi GS Juru tuhasanga umwarimu wasinze kandi ngo niko asanzwe, abanyeshuri binubira ko abaka amafaranga kugira ngo abahe amanota anakunda gusiba ku kazi ari mu kabari. Twasabye ubuyobozi bw’akarere guhita bumuhagarika.”
Ubu butumwa kandi bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abafite aho bahurira n’uburezi mu karere ka Kayonza, ndetse no mu ntara y’Iburasirazuba muri rusange.
Bukeye bwaho, uru rubuga rwongeye kwandika ruvuga ko ari Muhizi Kageruka Benjamin, umukozi wa REB wabanjye urushyi umwarimu akamusubiza umugeri, ari na Mwumvaneza Geoffrey, bombi bahakanye ubu bushyamirane.
Ishuri ryabaye isibaniro ry’inama z’urudaca
Tariki ya 17 Nzeri nibwo iri genzura ryabaye rikabamo n’iyi mirwano
Tariki 18 Nzeri, umwarimu warwanye yasabwe kwitaba ku karere. Ntiyabikoze ahubwo yahisemo guhunga akihisha, atinya ko yafungwa.
Tariki 19 Nzeri, komite ishinzwe imyitwarire muri GS Juru yarateranye, isabira Mwumvaneza Geoffrey guhagarikwa
Tariki 24 Nzeri, Mwumvaneza yagarutse ku kazi, amaze kuvugana na Kageruka bagiranye ikibazo. Uyu mwarimu avuga ko yageze ku ishuri, umuyobozi waryo ahamagara ku karere ababwira ko yaje. Ubuyobozi bw’akarere bwamusabye kwitaba byihutirwa, arabikora. Agezeyo, avuga ko yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe uburezi Munyensanga Philbert, hamwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene. Agira ati, “bansabye kwandika nsezera ku kazi, ngo ninanga barahamagara polisi, mpitamo kwandika ngo ngire umutekano kandi nzabashe kubona akazi ahandi”.
Tariki 25 Nzeri, umuyobozi ushinzwe uburezi ku karere yagiye gukorana inama n’abarimu bose ba G S Juru, baganira ku bibazo byagaragajwe mu kigo, birimo n’abandi barimu badakora uko bikwiye.
Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe uburezi ku karere, uyu munsi tariki 27 Nzeri hateganijwe indi nama yo gufata imyanzuro ku kibazo cy’abarimu bataye akazi.
Igihombo ku burezi
Umwarimu wasezeye yigishaga mu mwaka wa Gatandatu, aho abana bitegura ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Ubu abo bana ntibari kwiga uko bikwiye, nyuma y’icyo gikuba n’ako kavuyo mu kigo.
Uru rungabangabo mu kigo n’inama z’urudaca, ntibituma haba umutuzo mu kigo. Abanyeshuri barangara mu gihe abarimu bari mu nama, gutekereza ku biri ku ba mu mwanya wo kwita ku masomo, n’ibindi.
Niba umwarimu koko yarakoze amakosa y’akazi, yakayakurikiranweho ukuri kukajya ahagaragara, kandi hagakurikizwa amategeko.
Uyu mwarimu avuga ko agiye kwitabaza inzego zirenganura abantu, ku buryo ashobora no kugana inkiko. Akarere gatsinzwe kamwishyura impozamarira ziteganyirizwa uwarenganye mu kazi.
Abanyarwanda muri rusange bahombye amakuru kuri iki kibazo, abagenzuzi babangamiwe n’uyu mwarimu nabo bahombye ubutabera. Iyo gikurikiranwa, byari kubera isomo n’abandi bakozi bitwara batyo mu tundi turere, hakamenyekana uko bigenda.
“Twasuye kandi GS Juru tuhasanga umwarimu wasinze kandi ngo niko asanzwe, abanyeshuri binubira ko abaka amafaranga kugira ngo abahe amanota anakunda gusiba ku kazi ari mu kabari….”, ibi birego biri muri ubu butumwa birimo n’ibyaha. Inzego zibishinzwe zagombye gukurikirana ukuri kwabyo kukamenyekana, bitari ‘ugusezera ku kazi’ gusa.
Ikindi gihombo ni agaciro k’umunyarwanda, aho umuntu wujuje imyaka y’ubukure ahatirwa gukora ikintu akacyemera, nk’uko uyu mwarimu abyivugira.
Niba koko uyu mwarimu ari intakoreka, undi mukoresha ashobora kuzamwibeshyaho akamuha akazi, akongera gukora nabi, mu gihe yashoboraga gushyirwa ku rutonde rw’abakozi batifuzwa.
Harimo n’inyungu
Uyu mwarimu afite amahirwe yo kuba yashaka akazi ahandi kuko atirukanwe burundu.
Akarere nako gafite inyungu ko uyu mwarimu asezeye ku mpamvu ze bwite, bityo mu mategeko ntacyo kamugomba. Akarere niko mukoresha we, kandi ntikigeze gateganya ko kazamwirukana muri uku kwezi ngo gateganye imperekeza ze.
Niba uyu mwarimu yasezeye ku bwumvikane, yaba ari inyungu ku muryango nyarwanda yo kwishakamo ibisubizo, hakemurwa amakimbirane mu bwumvikane.
Havumbuwe abarimu batanga akazi
Uko biri kose, ubugenzuzi bwageze ku ntego kuko nyuma y’ubwo bushyamirane, nibwo hamenyekanye ko hari abarimu bagera kuri bane bamaze igihe badakora, bamwe ngo bamaze kwishyiraho ababasimbura bakabihembera nubwo bitemewe. Abo barimo harimo umaze imyaka ibiri, umaze umwaka n’igice, umaze umwaka n’umaze amezi atatu atagera ku ishuri.
Umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe imicungire y’abarimu, Nzitabakuze Claudien, avuga ko, “umwarimu ufite impamvu zituma ataboneka ku kazi mu gihe kirekire abimenyesha ubuyobozi bw’ikigo bugashaka umusimbura bukanamuhemba. Kwihembera umusimbura ntibyemewe, kandi biba bivutsa uburenganzira uwasimbuwe”.
Akarere ka Kayonza kandi, kari mu ntara y’Uburasirazuba ivugwamo abarimu ba baringa n’abahatirwa gusinya basezera ku kazi (Nyagatare) ndetse no kwaka indonke bamwe mu bashaka kwinjira muri uyu murimo. Aka karere kavuzwemo abayobozi bahindura amanota y’abarimu bakoze ikizamini cyo kwinjira mu kazi, kanavugwamo abakoze ikizamini bakagitsina ariko ntibahabwe akazi.
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


