Mu karere ka Kayonza hagaragaye inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Muhawenimana, wasezeranye n’umukunzi we Tumukunde Alice, ariko bageze mu rugo rwabo rushya, umugore yanga ko batera akabariro.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rusave, umurenge wa Murama, mu karere ka Kayonza.
Uko byatangiye
Nk’uko byatangajwe na Masengesho Clementine, uyobora isibo, Muhawenimana yari amaze gutandukana n’abagore babiri, harimo n’uwo batandukanye bari mu mahanga.
Nyuma yo gutandukana n’uwa kabiri, uyu mugabo ngo yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugore. Ni bwo umuranga yamurangiye Tumukunde Alice wo mu karere ka Rwamagana.
Nyuma yo kumurangirwa, aba bombi barahuye baranashimana, bigera n’aho bafata icyemezo cyo gukora ubukwe.
Ubukwe n’isezerano
Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 13 Nzeri 2025, buherekejwe n’imihango yose isanzwe ikorwa. Muhawenimana yakoye ibihumbi 500 Frw, ndetse bombi basezerana n’imbere y’Imana mu itorero ADEPR i Kabarondo.
Ibyabaye mu rugo rushya
Nyuma y’ubukwe, abashyingiranwe batashye mu rugo rwabo. Amakuru aturuka mu baturanyi no mu muryango avuga ko Muhawenimana yagerageje kwegera umugore we nk’uko bisanzwe ku bashakanye, ariko Tumukunde akamwima, ndetse yanze ko batera akabariro.
Bivugwa ko iyo baryamaga uyu mugore yajyaga ashyira hagati umwana yatahanye muri uru rugo, kugira ngo umugabo we atamukoraho.
Nyuma y’icyumweru n’iminsi ibiri gusa, Tumukunde Alice yahisemo kuva mu rugo agasubira iwabo i Rwamagana, asiga umugabo we mu rujijo.
Biravugwa ko icyaba cyateye Tumukunde kwanga umugabo ari uko yasanze atari umukire nk’uko umuranga yari yarabimubwiye mbere y’uko bashakana.
Muhawenimana, uvuga ko yahuye n’akarengane, yatangaje ko agiye kwiyambaza inzego z’ubutabera kugira ngo asubizwe ibyo yatanze byose mu bukwe, harimo inkwano n’ibindi byose byakoreshejwe mu gutegura imihango.


