Muri Mata nibwo Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko gifunze Kayumba Patrick, wari ushinzwe ubutegetsi n’Imari (DAF) na Dr Hafashimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri kaminuza ya UNATEK bashinjwa kunyereza umutungo, kuri ubu Kayumba yahamwe n’icyaha mugenzi we aba umwere arafungurwa.
Aya makuru yemejwe na Lt Col Rene Ngendahimana, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ko Lt Hafashimana Emmanuel yagizwe umwere mu gihe nta bimenyetso bihari byo kumukurikiranaho icyaha yashinjwaga.
Aganira n’izubarirashe yagize ati: “Ni byo koko yarafunguwe kuko byagaragaye ko nta bimenyetso bihagije bimushinja icyaha cyo kunyereza umutungo w’ishuri yari ashinzwe kuyobora”.
Yakomeje avuga ko Kayumba Patrick wari DAF ari we wahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo muri kaminuza ya UNATEK bari babereye abayobozi.
Lt Hafashimana Emmanuel yabaye umwere nyuma yo kwifashisha polisi kugira ngo barebe bakoresheje ubuhanga bwabo bwa forensic ko umukono wasinywe ku mpapuro bivugwa ko ari uwa Lt Hafashimana ari uwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Lt Col Rene Ngendahimana, ati: “uwo mukono ugaragara kuri izo mpapuro ari na ho hanavaga icyaha cyo kunyereza umutungo bishyura abantu batabayeho ntabwo ari uwe kuko utandukanye n’uw’umwimerere”.
Kuba yari Vice Recteur ushinzwe imari n’ubukungu ngo ni ukuvuga ko mu nzira yokwishyura na we yasinyaga kuri za ordre de payement, ari zo zategurwaga na DAF, we ugaragaza ko babikoranye ariko mu by’ukuri undi akabihakana yivuye inyuma.
Aba bombi bakurikiranwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare, bitewe n’uko Dr Hafashimana Emmanuel asanzwe ari umusirikare ufite ipeti rya liyetona, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RDF ubwo batabwaga muri yombi muri Mata.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com


