5325aeba16a8527bc8662acd969f45.jpg

Kecapu wo muri Bamenya yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 12 bakundana (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Mukayizere Jalia uzwi muri filime y’uruhererekane ya Bamenya nka Kecapu, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Jean Luc uheruka kumwambika impeta.

Uyu mukobwa yemeje aya makuru binyuze mu mafoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ni amafoto yari aherekejwe n’amagambo agaragaza ko yasezeranye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Kecapu yagaragaje ko Jean Luc yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umutwe undi akamubera umutima.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’imyaka irenga 10 bari bamaze bakundana.

d36a426eab18a290f49ca2a59f6323.jpg

5325aeba16a8527bc8662acd969f45.jpg

018f5bac329bcf08b3961b558ea878.jpg

ff0760ae306617290f0e504270e2af.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *