Amakuru ava i Lusaka avuga ko Perezida wa mbere wa Zambia, Kenneth David Buchizya Kaunda yatabarutse, aguye mu bitaro bya gisirikare bya Maina Soko, mu gihugu cye. Umuhungu we, Kambarage, yemeje aya makuru abinyujije kuri paji ya Facebook ya se, ati ” Mfite agahinda ko kubamenyesha ko mzee yatuvuyemo, mumusabire.” Kaunda yari afite imyaka 97, yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu bihaha (Pneumonia) nk’uko umwe mu bamubaga hafi, Rodrick Ngolo yari yabitangarije AFP mu minsi ibiri ishize. Perezida Lungu Edgar yari yavuze ko ” Kaunda akeneye inkunga y’amasengesho.” Uyu mukambwe yayoboye Zambia kuva mu 1964 kugeza mu 1991. Ni umwe mu baharaniye ubwigenge bw’ibihugu byabo bari bakiriho. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
U Rwanda na Uganda: umubano ukomeje kuzamo Kidobya –Abaturage nibo bakomeje kubihomberamo #ISANZURE
youtube.com
Aa


