Kenya: Abakobwa 3 b'abanyeshuri bagerageje kuroga bagenzi babo bapfa umuhungu

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri batatu b’abakobwa bigaga mu ishuri rya Makueni Girls High School muri Kenya, birukanywe bazira kugerageza kuroga bagenzi babo babaziza kwambura umwe muri bo umusore bakundanaga.

Aba bakobwa bose bafite imyaka 15 y’amavuko bafashe uburozi bw’ibinyabutabire (produits chimiques) bibye muri ‘laboratoire’ y’ishuri, bashaka kubuvanga n’amafunguro ya saa sita yateguriwe abanyeshuri. Aya makuru yemezwa na Dorcas Nzioka, umwe mu bayobozi b’iri shuri.

Madamu Nzioka yagejeje iki kibazo ku nzego za polisi ariko  zimusaba ko bagishakira umuti nk’ubuyobozi bw’ishuri.

Kuri uyu wa 24 Nyakanga, Nzioka yavuze ko ubuyobozi bw’ishuri bwakemuye iki kibazo ariko ntiyabivugaho byinshi nk’uko Nairobi News ibivuga. Icyakoze amakuru aturuka kuri polisi avuga ko ishuri ryamaze kwirukana aba bakobwa uko ari batatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *