Muri Kenya bari mu marira nyuma y’uko abantu bagera kuri 52 bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka.
Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga mu gace ka Nakuru yerekeza Kericho igeze mu ikoroso umushoferi ananirwa gukata ihita igonga iy’abagenzi birangira benshi bahasize ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga.
Amakuru avuga ko mbere y,uko iyo kamyo igonga imoroka yabanje kuginga moto ikanangiza umurimo w’ibiribwa birimo imboga n’imboto.
Abdi Hassan commissioner,uyobora ako gace impanuka yabereyemo yavuzeho iyi mpanuka yabaye ahagana mu masaha ya mu gitondo ababishinzwe bagahita batabara.


