Abanyarwanda n’Abarundi baba mu gihugu cya Kenya mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakomeje gutabwa muri yombi bagasubizwa iwabo babanje gufungirwa muri kasho za polisi, aho ngo abasaga 50 bamaze gutabwa muri yombi cyangwa gucyurwa mu cyumweru kimwe nk’uko ambasade z’ibi bihugu zibitangaza.
Amakuru atangazwa aravuga ko abatabwa muri yombi abenshi ari abantu usanga bakora imirimo iciriritse nko kogosha, ubuzunguzayi, abadozi b’imyenda, abafundi n’abandi kandi ngo aba ntabwo biborohera guhabwa impushya zo gukorera mu gihugu.
Igipolisi cya Kenya kivuga ko muri iyi minsi kirimo gushyira mu bikorwa itegeko rya minisitiri w’umutekano, Fred Matiang’I wasabye ko hakorwa umukwabu wo kureba abanyamahanga baba mu gihugu badafite ibyangombwa cyangwa abahakorera batabyemerewe.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yasabye Abanyarwanda bajya muri Kenya kujya bakurikiza ibiteganywa n’amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Aragira ati: “ Nubwo twemera ko abantu bagenderana mu bihugu, basabwa kubahiriza ibiteganywa n’amategeko. Ariko turigengesera ngo hatagira uharenganira mu gihe abyujuje kandi twatanze ubutumwa muri diaspora bw’uko abantu basabwa kwitwara ”.
Ambasaderi Kimonyo yakomeje avuga ko serivisi zibishinzwe muri ambasade zirimo gukurikirana ikibazo cy’Abanyarwanda bose batawe muri yombi mu gihugu cya Kenya, mu gihe ba ambasaderi b’u Burundi n’u Rwanda bemeza ko Abarundi n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu basaga 8,000.
Biravugwa ko imodoka zipakira abatawe muri yombi zikagenda zikabageza ku mupaka zikabasigayo ubundi bakimenya nk’uko byemezwa n’uhagarariye Abarundi baba muri Kenya.


