Kenya:Abanyeshuri 100 bibasiwe n’indwara itaramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Kenya, mu ishuri ryitwa Keroka Kisii, haravugwa uburwayi bwatunguranye mu banyeshuri bahiga ariko bukaba bwaburiwe ibisobanuro ku cyabuteye.

Aba banyeshuri uko ari ijana, ngo bafashwe baribwa mu nda, bakanacibwamo nyuma ubuyobozi bw’ishuri bubonye bikaze bihutira kubatwara kwa muganga nk’uko byatangajwe na Juma umuyobozi w’abarimu muri iki kigo.

Ati”Nibyo koko abanyeshuri bacu bagize ikibazo cy’ubuzima bakaribwa mu nda ariko nyuma tuza guhitamo kubajyana ku bitaro bya St Catherine Ichuni kugirango bitabweho.Ubuyobozi w’ibi bitaro Dr Oimeke Mariita nawe yemeje aya makuru ashimangira ko igikorwa cyo kubitaho gikomeje kandi barimo kumera neza.

Ibi bibaye mu gihe mu ntangiro z’uku kwezi nabwo muri Kenya hadutse ndwara idasanzwe yateye abakobwa barenga 90, bituma bisanga mu bitaro.

Aba banyeshuri baturukaga mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Eregi mu karere k’Iburengerazuba bwa Kenya, aho bafashwe n’uburwayi butuma bananirwa kugenda bakababara no mu mavi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *