Umugenzuzi mukuru wa polisi muri Nairobi IG Japhet Koome avuga ko bagiye guta muri yombi itsinda ry’abapolisi bagize uruhare mu kuburizamo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 79 ya Raila Odinga byari byateguwe kuri iki cyumweru taliki 7 Mutarama 2024.
IG Japhet yavuze ko ibikorwa aba bapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abizihizaga isabukuru y’uyu mukambwe kandi batabitumwe n’urwego urwarirwo rwose.Yashimangiye ko Polisi y’igihugu yiyemeje amategeko agenga imikorere yayo no gukorera Abanyakenya bose kimwe kandi kinyamwuga aba bapolisi bagahanwa.
Ati: “Urwego rwa Polisi rw’igihugu rwongeye gushimangira ko ruzakomeza kutagira aho rubogamiye muri politiki mu kurangiza inshingano zarwo zo kurengera ubuzima n’umutungo by’abaturage”.
Umuyobozi w’ishyaka rya Wiper, Kalonzo Musyoka, yahirikiye ibi bikorwa by’abapolisi kuri Leta ashimangira ko ariyo yaba yarabatumye ngo baburizemo ibyishimo byabo.Avuga ko uko byagenda kose batazahwema kuvuga ibitagenda biba byagizwemo uruhare n’ubutegetsi.


