Kenya: Abaturage bitwaje imihoro n’imiheto bateshejwe batangiye gutwika ikigo cy’amashuri

Sangiza iyi nkuru

Abaturage basaga 30 bo mu karere ka Tharaka-Nithi muri Kenya bateke ikigo cy’amashuri baragishumika ku bw’amahirwe bateshwa batarangiza byinshi uretse abana bagize ubwoba bagataha abandi bakajya guhungira mu nkambi ituranye n’ikigo.
Aba baturage bari bitwaje imihoro, amacumu, imiheto n’izindi ntwaro gakondo, biraye kuri iki kigo batangira kugishumika, amakuru akaba avuga ko insiriri ari ikibazo cy’ubutaka batavugaho rumwe n’abubatse iryo shuri ryigaho abakobwa gusa rya Mukothima Girls Secondary School.

school3
Abaturage bahereye no ku biraro by’amatungo y’ikigo bayatwikiramo

Padiri uyobora Paruwasi ya Mukothima ituranye n’icyo kigo, Eliud Mwenda yavuze ko nubwo nta wakomerekeye muri ibyo bikorwa, ariko ko bateshejwe bamaze gutwika ubwogero 4 bw’abo banyeshuri, ubwiherero 3 ndetse n’ikiraro cy’ingurube cyari muri icyo kigo ku buryo ingurube 9 zasigaranye ibikomere by’ubushye ndetse n’ibigega by’amazi bakabitobagura.
Padiri Eliud yasobanuye ko aba baturage batewe uburakari n’ikibazo cy’ubutaka kiri hagati ya bo n’ikigo cy’amashuri kimaze imyaka n’imyaniko ndetse kikaba kinazwi mu nkiko ariko nta kintu ababishinzwe babikoraho.
School2
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bategereje ibizava mu rukiko bagaheba ndetse bakanakeka ko zabyibagiwe ari ko gufata umwanzuro wo gutwika imitungo iri muri ubwo butaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *