Abagabo babiri bashinjwa kuba mu gatsiko k’abagizi ba nabi mu gihugu cya Kenya, bakatiwe igihano cy’urupfu kuri uyu wa Gatanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abapolisi bane. Ibi bikaba byarabaye buri bucye haba amatora ya perezida mu 2013.
Abashinjacyaha bavuze ko Jabiri Ali Dzuya na Bwana Mkuu Alwan bari mu kiswe Mombasa Republican Council (MRC), umutwe uharanira ubwigenge bwa Mombasa nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Bombi bahakanye icyaha bashinjwa, ariko umucamanza wo mu rukiko Rukuru rwa Mombasa, Martin Muya, avuga ko hari ibimenyetso bihagije bigaragaza ko aba bishe mu buryo bubi abapolisi bane bari mu kazi.

MRC yari yahamagariye abaturage kutitabira amatora yo mu 2013, isaba ko habaho na guverinoma yigenga ya Mombasa, aha hakaba ari ahantu hakungahaye ku bukerarugendo ndetse hari n’icyambu kinjiriza amafaranga atari make igihugu cya Kenya.
Uyu mutwe wahakanye ibyo washinjwaga na polisi byo kuba inyuma y’ibitero bya hato na hato ndetse byicaga abantu kuri za station za polisi ndetse no ku bantu badakomoka muri iki gice, mbere y’amatora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwunganira aba bagabo bakatiwe mu mategeko, yatangaje ko bagomba kujuririra iki gihano cy’urupfu cyahawe abakiriya be, mu gihe ubushinjacyaha nabwo butangaza ko buzajurira abandi bantu babiri bahanaguweho icyaha.
Kuva mu 1987 nta muntu wahanishijwe igihano cy’urupfu wari wicwa mu gihugu cya Kenya, aho bivugwa ko abakatiwe bose bikunze kurangira bafunzwe ubuzima bwabo bwose aho kwicwa nk’uko baba bakatiwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


