Abantu babiri muri batatu bari bakurikiranweho kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba kitazibagirana mu mateka ya Kenya kibasiye isoko rya Westgate Mall muri Nzeri 2013, bahamijwe icyaha undi agirwa umwere.
Abahamijwe ibyaha ni Mohammed Abdi na Hassan Mustafa, mu gihe uwagizwe umwere ari uwitwa Liban Omar wahanaguweho ibyaha byose nk’uko tubikesha urubuga rwa The Standard.
Uko ari batatu bari imbere y’umucamanza Francis Wandayi mu Rukiko rwa Milimani kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Ukwakira, bashinjwa ibyaha 12 birimo gukora iterabwoba, gutunga ibikoresho byibwe no kuba muri Kenya binyuranyije n’amategeko.
Atanga umwanzuro w’urukiko, umucamanza Wandayi yavuze ko nta nenge yasanze mu byo baregwa nk’uko ubushinjacyaha bwabizanye.
Yakomeje agira ati: “Ibitaragenze neza mu nzira yo gutanga indangamuntu ntibishobora kuryozwa umuntu wa gatatu. Ushinjwa ntabwo yari mu nyubako ya Westgate mu gihe cy’igitero.”
Uwa mbere n’uwa kabiri bahamijwe icyaha cyo gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba no guha ibimenyetso ku bushake abagabye igitero.

Iki gitero cy’uterabwoba cyahitanye abantu 71 bose hamwe, barimo abasivili 62, abasirikare batanu ba Kenya na bane mu bakigabye. Ni mu gihe abantu bakabakaba 200 bahakomerekeye.


