Mu gihugu cya Kenya, ibikorwa by’amatora bikomeje kurangwa n’imvururu zirimo ibikorwa by’imyigaragambyo yamagara ibi bikorwa, kugeza ubu, abagera kuri 4 bakaba bamaze kubigwamo, mu gihe abandi babarirwa muri 30 bakomeretse bikomeye.
Ku munsi w’ejo tariki ya 26 Ukwakira, ni bwo muri Kenya habaye amatora ku nshuro ya 2, gusa abo ku ruhande rwa Raila Odinga utavuga rumwe na leta bakaba baririwe mu bikorwa by’imyigaragambyo itoroshye hirya no hino mu mijyi itandukanye bamagana ibi bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu 4 bapfuye barashwe ubwo inzego zishinzwe umutekano zageragezaga guhosha iyi myivumbagatanyo, zikoresheje amasasu n’ibyuka biryana mu maso ariko bikanga bikaba iby’ubusa.


Ni mu gihe mu matora yabanje, uyu munyepolitiki Odinga yanze kwemera ibyavuye mu matora avuga ko habayemo amahugu mu kubarura amajwi, nyuma urukiko na rwo rukemeza ko amatora agomba gusubirwamo kuko ibyayavuyemo byagaragazaga ko habayemo amakosa, ariko nyuma Odinga akongera kwisubiraho avuga ko atishimiye abagize komite y’abashinzwe ibikorwa by’amatora agasaba ko bahindurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi rero byatumye Odinga yanga kongera kwiyamamaza ahubwo asaba abarwanashyaka be kwirara mu mihanda no mu bindi bikorwa remezo bakamagana aya matora, bikaba byaranatumye ibi bikorwa bisubikwa mu duce tumwe na tumwe twa Kenya kubera ibibazo by’umutekano mucye.

Kugeza ubu, nubwo nta mibare iragaragazwa, ibitangazamakuru byinshi biravuga ko umukandida Kenyatta Uhuru ari we ufite amajwi menshi, ibi bikorwa bikaba bizakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


