Uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta ari mu bibazo by’imisoro nyuma y’uko guverinoma ya Kenya itegetse banki ye kwishyura miliyari y’amashilingi ya Kenya (miliyari zisaga 8 z’Amanyarwanda ).
Iyi ntambwe ya Guverinoma ya Perezida William Ruto isize Uhuru Kenyatta mu gihirahiro mu gihe intambara ya politiki hagati y’ihuriro riri ku butegetsi rya Kenya Kwanza n’ihuriro Azimio bitavuga rumwe ikomeje.
Kenyatta yakomeje kutemeranya na Ruto aho ku wa Kane yashinje abari ku butegetsi gushaka kwivanga mu bibazo by’ishyaka rya Jubile.
Uhuru yashyigikiye mukeba wa Ruto, Raila Odinga mu matora y’umwaka ushize.
Uhuru ubu ushyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yakubiswe n’inkuba nyuma y’uko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Kenya (KRA) gisabiye banki ye, NCBA, kwishyura miliyari imwe y’Amashilingi ya Kenya nk’uko tubikesha urubuga The Star.
KRA ivuga ko NCBA ifite aho ihuriye na Kenyatta yishimiye gusonerwa imisoro guhera muri 2019 mu buryo budasobanutse.
Mu ibaruwa Komiseri mukuru w’agateganyo wa KRA, Rispah Simiyu, yandikiwe umunyamabanga mukuru w’ikigega cya Leta, yavuze ko gusonerwa imisoro NCBA yari imaze iminsi yishimira guhagarara.
Umuyobozi wa NCBA, John Gachora, mbere yemeye ko banki yungukiye mu gusonerwa imisoro mu gihe cyo guhuza NIC Group PLC na Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (CBA) mu 2019.
Perezida Ruto na Rigathi Gachagua babanje gushinja Uhuru gukwepa imisoro ndetse no gutera inkunga imyigaragambyo ya Azimio.


