852a9b83-4d5c-4324-b923-72881203deb5.jpg

Kenya: Biravugwa ko bamwe mu baherekeje Perezida Kagame bangiwe kwicara mu myanya y’icyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yerekeje mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare mu muhango wo gusezera ku wahoze ayobora Kenya, Daniel Arap Moi uherutse gupfa. Biravugwa ko bamwe mu bari bamuherekeje bangiwe kujya kwicara mu imyanya y’icyubahiro n’abashinzwe umutekano.

Perezida Kagame yagiye kwifatanya n’ibihumbi by’abaturage ba Kenya n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu n’abadipolomate banyuranye muri uwo muhango wabereye muri Sitade ya Nyao ahari hateraniye imbaga y’abanya-Kenya barenga 30,000 Bari baje gusezera kuri Moi uza ku isonga mu bayoboye Kenya igihe kirekire.

Nairobi News ivuga ko saa yine ari bwo Perezida Kagame yari ageze kuri Nyao National Stadium, yakirwa na Visi Perezida wa Kenya, Dr William Rutto. Kuba abantu bari uruvunganzoka n’umutekano ukaba wari wakajijwe, byatumye abantu bamwe batakirwa neza nk’uko bikwiye.

852a9b83-4d5c-4324-b923-72881203deb5.jpg
Perezida Kagame ubwo yasezeraga ku murambo wa Arap Moi

Videwo yamaze kujya ahagaragara igaragaza abari baherekeje Perezida Kagame bangirwa kujya kwicara mu myanya y’icyubahiro n’abashinzwe umutekano babasubije inyuma.

Ibi ni na byo byanabaye kuri Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Kenya, Joe Mucheru, kuko na we akigera kuri Nyao yasubijwe inyuma n’abashinzwe umutekano.

Mzee Daniel Arap Moi yitabye Imana ku wa 04 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 95 y’amavuko.

Biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, mu muhango uzabera ahitwa Kabarak. Ni umuhango uzitabirwa n’ababarirwa Mu bihumbi 60, barimo intumwa y’umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza itaramenyekana.

Benjamin Mukapa na Jakaya Mrisho Kikwete bigeze kuyobora Tanzania na bo bari mu bategerejwe mu muhango wo gushyingura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *